Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kamanzi Axelle,yanze gusubiza ikibazo cy’inzu z’abashigajwe inyuma n’amateka mu murenge wa Shingiro zisenyutse nyuma y’umwaka umwe, ahitamo kuva imbere yabo aragenda.
Icyo kibazo yakibajijwe ku wa 27 Gicurasi 2022, nyuma y’inama mpuzabikorwa ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, yigaga ku bibazo bikibangamiye umuryango nyarwanda.
Umunyamakuru wa FLASH mu majyaruguru wari umaze iminsi asuye abashigajwe inyuma n’amateka mu murenge wa Shingiro gatujwe mu kagari ka Mudende, umudugudu wa Nyamiyaga, zubatswe umwaka ushize ubu zahindutse kiramujyanye
Aba baturage imbere ya mikolo za Flash iyo basubiramo uko izi nzu zimeze, umwe agira ati “Nabaye ngiye kureba nsanga iki ngiki kigiye kungwaho, twagize Imana tuba twarapfiriyemo, ubu abana tubasasira mu maziko”
Umunyamakuru wahageze yabonye izi nzu zishobora kubagwira nk’uko uyu muturage avuga ko “Ubwoba ndabufite kuko zishobora kugwira abana banjye”
Mu mpera z’icyumweru gishize tariki 27 ukwezi kwa Gatanu nibwo umunyamakuru yahuye n’umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage madame Kamanzi Axelle amubaza icyo bazafasha aba baturage
Mu mashusho y’umunyamakuru uyu muyobozi yaramwitegereje amuhanga amaso arangije atavuze ijambo na rimwe arigendera.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Shingiro bwabwiye umunyamakuru wa FLASH ko iki kibazo bukizi kandi bwakimenyesheje ubuyobozi bubakuriye nk’uko umuyobozi w’uyu murenge yabwiye umunyamakuru kuri telefoni nyuma y’uko umuyobozi ku karere amuteye umugongo
Aba baturage bashigajwe inyuma n’amateka bazituyemo bavuga ko bakeka ko iri yangirika ry’ikubagahu ryatewe n’uko zubakishijwe inkarakara zitumye.
Nyuma y’aho uyu muyobozi yangiye gusubiza umunyamakuru wa FLASH iki kibazo, nyuma y’iminsi 3 inkuru imaze kujya ahagaragara yahaye ikiganiro ikinyamakuru IGIHE ajya gusobanura uko ikibazo giteye mu magambo yacyo gisubiramo ko,
“Nari ndi kuvugana n’abanyamakuru bagera hafi ku icumi, bambazaga ibibazo birimo iby’igwingira n’imirire mibi mu bana bijyanye n’inama twari twahozemo, mu gusoza rero ni bwo umunyamakuru wa Flash yahise ambaza kiriya kibazo. Ako kanya nari ndi gutekereza ku bibazo by’igwingira, inda ziterwa abangavu n’ibindi.”
Akomeza agira ati “Mu by’ukuri sinahise ntekereza kuri icyo. Ariko abanyamakuru n’abaturage bafite uburenganzira bwo guhabwa amakuru ariko n’ubazwa afite uburenganzira bwo gutekereza ku byo agiye kuvuga kuko biba bigomba kuba ari ukuri.
Impamvu ntahise nsubiza icyo kibazo ni uko ntahise ntekereza ku gisubizo ngiye kumuha kuko sinahawe umwanya wo gutekereza ku kibazo agiye kumbaza. Yambajije ikibazo ntafitiye igisubizo mpitamo guceceka kugira ngo ntekereze ku byo nza kumusubiza.”
Abajijwe niba nyuma yaba yaragaragaje ubushake mu gusubiza ikibazo yari yabajijwe, yagize ati” Ntabwo yashatse kongera kuvugana nanjye.”
Umunyamakuru wa Flash, Umuhoza Honoré, we avuga ko yatunguwe n’uko uwo muyobozi yitwaye akanga gusubiza ibyo abajijwe kandi biri mu nshingano ze, cyane ko yari asanzwe amusubiza.
Yagize ati”Ni inkuru nari maze igihe nkurikirana y’abaturage bo muri Shingiro bubakiwe none amazu akaba yarasadutse yenda kubagwaho, naramubajije araceceka ntegereza igihe kitari munsi y’amasegonda icumi ndongera ndamubaza araceceka mbonye bimeze bityo ndamushimira aragenda.”
Ikibazo cy’aba baturage bo mu Murenge wa Shingiro, Kamanzi yavuze ko bakizi kandi bacumbikiwe mu baturanyi mu gihe Akarere kari gushaka uko cyabonerwa igisubizo kirambye.
Yagize ati”Ikibazo cy’abo baturage turakizi; ni inzu ebyiri twabubakiye ariko nyuma aho zubatse haza gutenguka na zo zirasaduka. Ntabwo ari ibya kera kuko byabaye tariki 17 z’uku kwezi biturutse ku mvura nyinshi dufite iri kuduteza n’ibiza. Bacumbikiwe mu baturanyi turi gushaka uko bakwitabwaho ariko tureba niba hasanwa zazindi cyangwa bakwimurwa.”
Ku mbuga nkoranyambaga abantu batunguwe n’imyitwarire y’uyu muyobozi ahanini kuko bitari bimenyerewe mu Rwanda ko umuyobozi yanga kuvuga ari kumwe n’abanyamakuru, ahanini itangazamakuru rimenyereye ubutumwa bugufi bwa “Ndakuvugisha mu kanya”, “Can I call you later?” cyangwa ijwi rito cyane rivugira mu gipfunsi {Ohereza ubutumwa bugufi ndi mu nama}, rimwe na rimwe birangira ibyabazwaga bidasubijwe