U Rwanda ntiruzaba imbarutso y’intambara na RDC -Mukuralinda

Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko u Rwanda ruzakora ibishoboka byose kugira ngo rutaba intandaro y’intambara na Repubulika ya Demukarasi ya Congo niyo iki gihugu cyakomeza kurushotora.

Ibi byatangajwe n’umuvugizi wungirije wa Guverinoma Alain Mukuralinda yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru rya Leta kuri iki cyumweru tariki 30 Gicurasi 2022.

Ni ikiganiro cyagarukaga ku mwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na RDC.

Alain Mukuralinda yagaragaje ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yararashe ibisasu mu Rwanda ari ubushotoranyi, gusa agaragaza ko icyo u Rwanda rushyize imbere ari ugushaka umuti w’ibibazo bidaciye mu mirwano.

Ati “Ubushotoranyi bukomeje u Rwanda ruzakora ibishoboka byose kugira ngo ubwo bushotoranyi butajyana ku ntambara. U Rwanda rwiyemeje gukora ibishoboka byose kugira ngo rufatanye na Congo, rufatanye n’ibihugu hano mu Karere kugira ngo kiriya kibazo gicyemuke binyuze mu nzira y’ibiganiro n’imishyikirano”

Yuzemo agira ati  “U Rwanda rurasaba kandi ko imyanzuro iba yafashwe ishyirwa mu bikorwa cyane cyane kandi Congo ikagerageza kunyura mu nzira ziba zateganyijwe kandi ariya magambo asa nakongeza bakagerageza kuyagabanya.”

Hashize iminsi mike guverinoma ya DRC ishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe w’abarwanyi wa M23, uhanganye n’ingabo z’iki gihugu mu ntambara iri kubera mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Mukurarinda yavuze ko ari ikibazo cy’amateka kiri hagati y’abatuye iki gihugu ubwabo, bakwiriye gushakira ibisubizo.

Yasabye ko igihugu cyagaragaza ibimenyetso bifatika aho gushyira abantu mu rujijo.

Hari ibisasu byaturutse muri RDC byatewe mu Rwanda, umuvugizi wungirije wa leta y’u Rwanda yagaragaje ko ari ubushotaranyi ariko u Rwanda ntiruzigera rwinjira muri iyi ntambara.

Ingabo z’u Rwanda ziherutse gusohora itangazo risaba iza Repubulika ya Demukarasi ya Congo kurekura abasirikare barwo babiri, bivugwa ko bashimuswe ubwo bari bari mu kazi ko kurinda inkiko z’u Rwanda.

Itangazo rya RDF rivuga ko kiriya gikorwa ari icy’ubushotoranyi,

Ingabo z’u Rwanda zivuga ko bariya basirikare ari  Cpl Nkundabagenzi Elysée na  Pte Ntwari Gad kandi ngo bashimuswe bari ku mupaka w’u Rwanda bacunga umutekano.

Itangazo ry’ingabo z’u Rwanda rivuga ko zizi neza aho bariya basirikare baherereye kandi rirasaba abayobozi ba Repubulika ya Demukarasi ya Congo kureka gukorana n’imitwe yakoze Jenoside yakorewe Abatutsi kandi bakarekura bariya basirikare.

Kugeza ubu iyi ntambara iri mu Burasirazuba bwa Congo hari serivise yatumye zihagarara zirimo no guhagarika ingendo zo mu kirere z’indege ya RwandAir ijyana abagenzi mu bice bitandukanye by’iki gihugu.