Abana bicara mu ntebe zitajyanye n’ubukure bwabo, biri mu bibangamiye ireme ry’uburezi-Abadepite

Abadepite bagaragarije minisiteri y’uburezi ikibazo cy’abana biga mu mwaka wa mbere biga nabi, kubera kwicara ku ntebe ndende ibirenge bidakora hasi.

Mu ngendo Abadepite bo muri Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo w’Igihugu bagiriye hirya no hino mu gihugu, bavuga ko basanze hari amashuri amwe abana biga amaguru adakora hasi, kubera kwicara mu ntebe ndende zitajyanye n’ubukure bwabo.

Mu mboni z’izi ntumwa za rubanda ngo ibi biri mubibangamiye ireme ry’uburezi kuko aba bana biga batya batiga neza

Depite Berthlide aragira ati “Mu ngendo twakoze hari aho twagiye dusanga hari ikibazo ku ntebe zagiye zikorwa, ugasanga umwana wo mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza, yicaye mu ntebe zingana n’iz’uwiga mu wa gatandatu. Ugasanga n’ubundi ya ntebe ntacyo imufashije , najya kwandika azava mu ntebe yandike ahagaze, ugasanga nacyo ni ikibazo cyaganirwaho kigashakirwa umuti.”

Nyuma yo kumva iki kibazo Radio Flash na TV twasuye urwunge rw’amahsuri rwa Rugando mu Karere ka Gasabo riherereye mu murenge wa Kimihurura.

Umunyamakuru yinjiye mu mwaka wa KabiRi w’amashuRi abanza, kureba uko abana bicara.

Abana bamwe bari bicaye ariko abenshi amaguru koko ntakora hasi, kubera ikibazo cy’intebe zakoreshejwe zitajyanye n’ubukure bwabo.

Usibye aba bicara amaguru adakora hasi, hari n’abandi bahitamo kuyakoza ku mbaho kugira ngo boroherwe no kwicara.

Iki kibazo umuyobozi w’iki kigo madamu Birungi Rose, yagaragaje ko gihangayikishije, kuko abana bananirwa kwicara rimwe na rimwe bagahagarara.

Aragira ati “Bitewe nuko abana bareshya ntekereza ko intebe zakorwa zaba zigendanye n’imyaka y’abana. Urugero abo mu wa mbere bakaba bafite intebe zitandukanye n’izabo mu mwaka wa gatandatu, kuko iyo zingana usanga abana bamwe biga bahagaze kandi amaguru akarereta ntibige neza.”

Minisitiri w’Ubirezi Dr. Uwamariya Valantine yemeye ko iki kibazo gihari, ariko yizeza ko kigiye gukosorwa mu zindi zigiye gukorwa.

Aragira ati “ Haragaragajwe ikibazo cy’intebe zitajyanye n’ubukure bw’abana, birasaba ko dusubira inyuma tukareba rebe icyo kibazo kugira izo ntebe nazo zikorwe muri ya gahunda yo gukora izindi ntebe nshyashya, habeho o gukorera abo bana bakiri bato intebe zijyanye n’ubukure bwabo.”

Ikibazo cy’abana biga mu mwaka wa mbere bicara ku ntebe zitajyanye n’ubukure bwabo, bigatuma amaguru adakora hasi, kigaragazwa nk’ikigomba kwitabwaho mu maguru mashya, kuko biri kudindiza ireme ry’uburezi kuri aba bana.

Ntambara Garleon