Hari abatuye mu Karere ka Rubavu bakorera imirimo iciriritse ibyara inyungu mu burasiraziba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bahangayikishishijwe n’ibihombo bashobora kugira kubera urujya n’uruza rw’abaherekanya ibicuruzwa na serivizi ku bihugu byombi, rwongeye gukomwa mu nkora n’ibibazo by’umutekano muke nyuma y’aho ibyari byatewe n’icyorezo cya Covid-19 byasaga n’ibigiye kudohoka.
Umwe mu banyarwanda utuye mu murenge wa Rubavu muri aka Karere mu birometero bike uvuye kuri umwe mu mipaka ihuza u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, utashimye ko amazina ye atangazwa, avuga ko asanzwe akorera umushoramari wo muri Congo Kinshasa ariko bitewe n’amakuru aturuka muri icyo gihugu afitanye isano n’umutekano by’umwihariko uw’abanyarwanda bari muri icyo gihugu, kuva kuri uyu wa 30 Gicurasi 2022 ntabwo yambutse ngo ajye mu mirimo ye isanzwe yakoreraga muri Congo.
Yagize ati“Nkorera muri Congo hari umu-congoman ufiteyo iduka ndamucururiza. Twumvise ko ejo nta kazi gahari ari umunsi wo kwamagana abanyarwanda, twumvise ko umunyarwanda uzafatwa azagirirwa nabi, ubwo umunsi w’ejo ntabwo tuzajya ku kazi.”
Uretse ibibazo by’umutekano muke biri guce cya Repubulika iharanira Demokarasi ya congo, bisa n’ibyongereye ingorane mu guhahirana hagati y’abatuye Rubavu n’abo mu burasirazuba bwa Congo, n’ubundi ubu buhahirane bwari butarasubirana kubera ibisigisigi by’icyorezo cya Covid-19 byari byadindije ubuhahirane hagati y’impande zombie, n’ubwo mu minsi ya vuba iyi ngingo itavugwagaho rumwe.
Umwe yagize ati “Mbere babanje kwanga ngo ntihagire usohoka mu gihugu, ariko aho Laissez-Passer bamwe bagendaga bayigura ubuzima bukagenda bugaruka gake, ariko kubera ko ubu hariyo intambara kugerayo ntabwo byoroshye.”
Mugenzi we ati“Twasubiye inyuma cyane…byabaye urudubi kubera umutekano muke bishobora kuba byadusubiza inyuma.”
Impuguke mu bukungu bwana Straton Habyarimana, arahera ku miterere y’ihariye y’ubuhahirane hagati y’igice cy’uburasirazuba bwa Congo n’igice cy’uburengarazuba bw’u Rwanda, by’umwihariko uterere dukora ku mipaka, agasanga haba hari igihombo ku mpande zombi igihe umutekano muke waba ubaye nyirabayaza wo guhagarika ubwo buhahirane bwari busanzwe bifite amateka yihariye.
Yagize ati “Nk’ibintu twoherezaga muri Congo harimo ibiribwa amatungo mazima, inyama, amagi, inkoko, imbuto, imboga ibyo byari bitunze abantu benshi. Ariko natwe hari ibintu twakuragayo, bigaragaza ko igihe umubano waba utagenda neza isoko ry’ibyo ntabwo twakongera kuribona.”
Birasa n’aho impamvu ya vuba ikurikira Covid-19 mu kudindiza ubuhahirane hagati y’ibice by’u Rwanda na RDC byegeranye, ari ibibazo by’umutekano muke biri mu burasirazuba bwa Congo kandi leta y’icyo gihugu irashinja u Rwanda gutera inkunga abarwanyi ba M23 bari gushyamirana n’ingabo za Congo Kinshasa.
Gusa u Rwanda ntirwahwemye kugaragaza ko ibyo birego bihabanye n’ukuri.
Bwana Alain Mukurarinda umuvugizi wungirije wa guverinoma y’u Rwanda yongeye guhakana ibyo birego kuri televiziyo na Leta.
Yagize ati “Iyo RDC ivuga ngo irashinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23, ni iyihe nkunga? Mbere na mbere nkusubize sibyo!”
Imibare igaragaza ko Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ari isoko ry’ingenzi cyane ku bacuruzi bato n’abaciriritse kuko mu mwaka wa 2021 yakiraga 86.9% by’umusaruro w’ubucuruzi butanditse ukomoka mu Rwanda.
Tito DUSABIREMA