Sena yasabye RSSB gukemura ibibazo bikigaragara muri Mutuelle de Santé

Abasenateri bagize Komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage n’uburenganzira bwa muntu, basabye ikigo cy’iguhugu cy’ubwiteganyirize (RSSB) gukemura ibibazo bikigaragara muri Mutuelle de Santé aho usanga ukoresha ubu bwishingizi adahabwa serivisi nziza nk’ukoresha ubundi.

Bimwe mu bibazo byagaragajwe n’Abasenateri mu ngendo bakoze mu turere tugize intara n’umujyi wa Kigali, birimo kuba ibigo nderabuzima nta miti ihagije bigira, serivisi za mutuelle de Santé zigenda biguru ntege no kuba ibigo nderabuzima bitishyurwa ibirarane.

Perezida w’iyi komisiyo senateri Umuhire Adrie arakomeza.

Ati “Abanyarwanda bafite ubwisungane mu kwivuza butandukanye, yaba Mutuelle na Rama. Ingingo ya mbere dusanga hakwiye gukemurwa imiti itangwa kwa muganga kuko usanga aba mutuelle batayihabwa, aba Rama bo bakayibona.”

Abasenateri bagize iyi komisiyo basabye ikigo cy’ubwiteganyirize RSSB gusobanura impamvu ukoresha ubwishingizi bwa mutuelle de santé, adahabwa serivisi nk’iz’uwivuje  akoresheje ubundi bwishingizi.

Senateri Cyprien Niyomugabo yagize ati “Iyo twahuye n’abaturage, tubashishikariza kwivuza no kwitabira ubwisungane mu kwivuza Mutuelle de santé ukabona biri gutera imbere, ariko ntibahabwe serivisi nziza uko bikwiriye.”

Mureshyankwano Marie Rose yagize ati “RSSB ahenshi bagiye kugenzura banga ko ibigo nderabuzima bitanga serivisi zo kuvura amenyo ku baturage, babima uburenganzira bwo kuyavura.”

Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda RSSB, Dr Regis Hitimana, avuga ko hari gukorwa urutonde rwa serivisi zishingirwa aho zizajya zivugururwa buri mwaka, mu rwego rwo gukemura ibibazo bikigaragara muri mutuelle de Santé.

Yagize ati “Amabwiriza azajya avugururwa buri mwaka, kandi tubona ko ibi bizatuma icyuho kiri hagati y’abakoresha ubwisungane mu kwivuza bwa Rama na Mutuelle kizagabanuka, kuko byose bizaba bigiye kuri gahunda yo kuvugururwa buri mwaka.”

Ikibazo cy’abakoresha ubwishingizi bwa Mutuelle de santé badahabwa servisi zinoze, cyakunze kuvugwa n’abaturage.

Aba baravuga ko usanga imiti imwe n’imwe bakenera batayihabwa cyangwa bakabwirwa ko indwara barwaye itavurirwa ku bwisungane mu kwivuza

Umwe yagize ati “Nkanjye nagiye kwivuza amenyo bambwira ko atavurirwa kuri mutuelle, ngomba kwishyura 100%.  Byangizzeho ingaruka zo kuremba cyane.”

Mugenzi we ati “Nanjye nagize kwivuza banyandikira imiti, bambwira ko ngomba kuyiyishyurira ku mafaranga yanjye.”

Abasenateri bagaragarije RSSB ko iki kigo gifitiye imyenda myinshi ibigo nderabuzima, gusa RSSB ivuga ko imyenda ihari ari ingana na miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda, azishyurwa na Minisiteri y’imari n’igenamigambi mu bihe biri imbere.

 Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda RSSB, cyagaragaje ko n’ibindi bibazo bikigaragara mu bigo nderabuzima bigiye gushakirwa umuti, bafatanyije na RBC na minisiteri y’ubuzima.

AGAHOZO Amiella