Hagaragajwe icyuho mu masomo ahabwa abiga ikoranabuhanga rishingiye ku bumenyi bw’Isi

Abahanga mu bumenyi bw’Isi, bagaragaje ko hari icyuho mu bumenyi buhabwa Abanyeshuri biga ibijyanye n’ikoranabuhanga, rishingiye ku bumenyi bw’Isi muri za Kaminuza, kuko ubumenyi bahabwa muri iki gihe usanga butajyanye n’ubukenewe ku isoko ry’umurimo.

Kaminuza y’u Rwanda y’u Rwanda yemera ko iki kibazo gihari, ariko ubu yatangiye gukorana n’abafatanyabikorwa b’abahanga mu bumenyi bw’Isi kugira ngo bahugure abanyeshuri b’iyi Kaminuza biga aya masomo.

Abahanga mu bumenyi bw’Isi bagaragaza ko ikoranabuhanga rishingiye ku bumenyi bw’Isi GIS rigenda rihinduka cyane, kandi ko nta gikozwe ngo abanyeshuri babyiga bahore bahabwa ubumenyi bwisumbuye bazasigara inyuma.

 Emmanuel Nkurunziza ni umunyarwanda uyobora Ikigo Nyafurika gishizwe gutunga amakarita y’umutungo kamere RCMRD.

Ati “Ni urwego rugenda rugenda ruhinduka cyane, technology (ikoranabuhanga) iragenda ihinduka cyane, ugasanga rero amasomo ahari, ngira ngo ubundi abantu bigaga gupima ubutaka no gushushanya amakarita, turabereka ko ibyo ntacyo bimaze, utabitwaye muri mu ngeri runaka.”

Bamwe mu banyeshuri biga ibijyanye n’ikoranabuhanga rishingiye ku bumenyi bw’Isi muri kaminuza y’u Rwanda, nabo bagaragaza ko bakeneye guhora bahugurwa, kugira ngo bazasohoke basubiza ibibazo biri muri sosiyete by’umwihariko ibiterwa n’imihindagurikire y’ikirere.

Umwe ati “Uku tubona ubutaka bugenda bumanuka nta mpamvu, aho bikunze kuba mu majyaguru cyane cyane ni ikibazo kigenda kigonga imibereho y’abaturage cyangwa se imibereho y’ibidukikije. Muri rusange twizeye rero ko nitumara guhabwa inyigisho zihagije, ko tuzabasha kujya tumenya ngo nihe hari ubutaka buri mu manegeka?”

Undi ati “Aya masomo turi guhabwa azadufasha kumenya ibibazo Isi ifite, anadufashe kumenya uko twabicyemura twifashishije ikoranabuhanga.”

Abakurikiranira hafi imihindagurikire y’ikirere bavuga ko u Rwanda rukeneye abahanga benshi mubijyanye n’ikoranabuhanga rishingiye ku bumenyi bw’Isi, kugira ngo bafashe igihugu gukumira ingaruka z’ibiza, bityo ko ari ngombwa guhugura abanyeshuri babyiga muri za Kaminuza.

Professeur Gaspard Rwanyiziri ayobora ikigo cy’ikoranabuhanga rishingiye ku bumenyi bw’Isi muri Kaminuza y’u Rwanda.

Ati “ Twigisha nk’ibyerekeye imihindagurikire y’ikirere uburyo wahangana nabyo. Nk’urugero naguha niba hari nk’inkangu mu burengerazuba bw’u Rwanda cyane cyane tubuzi nko mu karere ka Nyabihu, niho hantu hazwi cyane. Icyo gihe ba bantu batuye aho hantu hari uburyo ubimura, ariko icya mbere ubasha gukora ni ukubanza ukamenya aho hantu, hari uburyo ugenda ukajya mu karere ka Nyabihu, mu karere Ngororero cyangwa se muri Rulindo, ugakora ikarita yerekana aho hantu ukoresheje rino koranabuhanga (GIS).”

Kuri ubu Abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda biga ikoranabuhanga rishingiye ku bumenyi bw’Isi, bari guhabwa inyigisho zisumbuye ku masomo bahabwa ku ishuri, berekwa ibishya bigezweho muri ingeri.

 Ikigo Nyafurika gishizwe gutunganya amakarita y’umutungo kamere RCMRD, kiri gutanga izi nyigisho, kivuga ko ibi bizarinda abanyeshuri biga ikoranabuhanga rishingiye ku bumenyi bw’Isi gusohoka bakibura ku isoko ry’umurimo.

Emmanuel Nkurunziza Uyobora iki kigo arakomeza.

Ati “ Icyuho kirahari kandi mukunze no kubyumva abakoresha cyangwa abatanga akaz,i bavuga ko amakaminuza adasohora abantu bajyanye n’akazi bafite. Ubwo rero ni ukugira ngo dukuremo icyo cyuho tuze tugaragarize Kaminuza ibikenewe hanze, kuko ngira ngo gahunda dufite aha ngaha yitwa kuza, bivuze kuzamura cyangwa gukuza umwana kugirango azagere ku ndoto afite.”

Nyuma yo kubona uruhare ikoranabuhanga rishingiye ku bumenyi bw’Isi (GIS) rishobora kugira ku buzima bw’abatuye Isi, impuguke muri iyi ngeri zisanga rikwiye kwifashishwa mu guhangana n’ingaruka ziterwa n’ibiza.

Daniel Hakizimana