Mumenyeshe abaturage ibya CHOGM –Min. Gatabazi

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney yasabye abayobozi b’umujyi wa Kigali kwegera abaturage bakabamara impungenge ku migendekere y’inama ihuza abakuru b’ibihugu bivuga icyongereza CHOGM, ngo kuko bamwe bafite ubwoba ko ubuzima buzahagarara.

Ibi Minisitiri Gatabazi yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 1 Kamena 2022, mu Kiganiro yagiranye n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, Uturere n’Abayobozi b’Imirenge 35 igize uyu mujyi, cyagarutse ku  myiteguro y’Inama Mpuzamahanga ya CHOGM.

Inama ya  CHOGM iratangira tariki 20 Kamena 2022.

Mu gihe habura iminsi 19 iyi nama ikaba, hari bamwe mu baturage bagaragaza ko batarasobanukirwa imigendekere yayo, cyane ko bakeka ko ubuzima buzaba bwahagaze muri Kigali.

Barasaba guhabwa amakuru y’uko bazitwara muri iki gihe.

Umwe yagize ati “Ndumva uko biri kose umutekano uzakazwa, kubera aba perezida bazaba bahari. Njye ndumva bizaba bikomeye!”

Undi nawe ati “Ndumva bashaka ukuntu umuturage yazakomeza ubuzima busanzwe, kandi n’umushyitsi nawe akakirwa uko bikwiye.”

Bwana Rubingisa Pudence  umuyobozi w’umujyi wa Kigali arabwira abaturage ko nta gikuba gicitse, kuko ubuzima buzakomeza nk’ibisanzwe, cyeretse ahantu hamwe na hamwe bizaba ngombwa kubera umutekano w’abishyitsi, kandi biteguye gufasha abaturage kumenya uko bazitwara muri izo mpinduka.

Yagize ati “Ubuzima bwo mu mujyi buzakomeza nk’uko bisanzwe, gusa hari igihe inama irimo abakuru b’ibihugu yaba iri kubera muri hoteli runaka, bikaba ngombwa ko tubasaba gukoresha undi muhanda utari uwo nguwo. Ubwo butumwa turi kubutegura kugira ngo buri muturage amenye umuhanda ari bukoreshe bitewe n’aho ashaka kujya. “

Ku ruhande rwa Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney, avuga ko nawe arunga mu rivugwa n’abaturage agasaba umujyi wa Kigali kubaha amakuru no kubegera bakabategura.

Yagize ati “Turashaka ko umujyi wa Kigali guhera uyu munsi batange ibiganiro, umuganda wo kuwa Gatandatu bawukoreshe batangemo ibiganiro bivuga ku byiza bya CHOGM, n’uburyo abaturage bazifata. Inteko z’abaturage bazazikoreshe mu gusobanurira abaturage uburyo CHOGM iteguye, n’umutekano wabo n’uw’abashyitsi bazaza.”

Inama ya CHOGM iteganijwe kuba kuva tariki 20-26 Kamena 2020, ikazitabirwa n’abavuye mu bihugu birenga 54 babarirwa mu 5,000.

Leta y’u Rwanda ivuga ko kugeza ubu imyiteguro yo kwakira iyi nama igeze kure, kandi ko ntibitararangira bizeye ko bizaba byarangiye mbere y’uko inama itangira.

CYUBAHIRO GASABIRA Gad