Perezida Kagame na Tshisekedi bagiye kugirana ibiganiro muri Angola

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na mugenzi we Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bagiye guhurira mu murwa mukuru wa Angola, Luanda, mu biganiro bigamije guhosha umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi.

Ni umwanzuro wavuye mu biganiro Perezida wa Angola yagiranye na Perezida Kagame na Perezida Tshisekedi.

Ibitangazamauru byanditse ko Perezida wa Angola yagiranye ibiganiro mu buryo bw’ikoranabuhanga na Perezid Kagame bigaruka ku mwuka mubi umaze iminsi hagati y’u Rwanda na RDC.

Bigizwemo uruhare na perezida Lourenço, ABAYOBOZI B’U Rwanda na RDC bumvikanye ko bagomba guhura imbonankubone I Luanda muri Angola.

Icyakora itariki bagomba guhuriraho ntiratangazwa.

RDC yemeye kurekura abasirikare b’u rwanda bari barashimuswe

Perezida Lourenço kandi yanagiranye ibiganiro na mugenzi wa RDC bemeranya ko abasirikare b’u Rwanda, ingabo za Congo ziherutse gushimuta barekurwa.

Perezida Lourenço yagize ati “Iyi ntambwe igamije guhosha umwuka w’intambara hagati y’ibihugu byombi.”

Mu mpera z’Icyumweru gishize nibwo Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda yatangaje ko hari abasirikare babiri b’u Rwanda bashimuswe n’ingabo za FARDC zifatanyije n’abarwanyi ba FDLR bari bari mu bikorwa byo gucunga umutekano ku nkiko z’u Rwanda.

Ingabo za Congo, FARDC zikorera mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru zishinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23 wari wigaruriye igice kinini cy’iyo Ntara mu gihe gito.

Icyakora u Rwanda ruhakana rwivuye inyuma gushyigikira umutwe wa M23.