Rubavu: Inzu zatujwemo abimuwe muri Gishwati hari abazihunze bazikodesha ibihumbi 2 Frw

Hari abaturage bahoze batuye mu ishyamba rya Gishwati bimurirwa mu mudugudu wa Viziyo uherereye mu Kagari ka Busigari, mu murenge wa Cyanzarwe ho mu Karere ka Rubavu, batakambira Leta ngo ibubakire amazu kuko ayo bimuriwemo huti huti yubakishijwe imbaho yashaje, ku buryo hari abayahunze abandi bakayagereranya no kuba hanze.

Birashoboka byaba igisa n’imbonekarimwe kuri bamwe, kubona mu gihugu nk’u Rwanda inzu zubatswe mu mbaho, ariko zishakaje amabati.

Ni umudugudu watujwemo abimuwe mu ishyamba rya Gishwati ariko hakaba n’abawutujwemo ari uko birukanywe muri Tanzaniya.

Ni amazu urebeyemo inyuma ubona ko koko ashaje, ariko abayabamo bo bakabimenya kuturusha.

Umwe mubatujwe muri ayo mazu yagize ati“Hari n’ababa mu nzu ukagira ngo baba hanze, twe umuswa warayiriye mu mpande n’amabati yarapfumutse.”

Mugenzi we ati“Ni nko kuba hanze! None se uyibamo gutya irangaye kuburyo urareba, urasanga hari n’izo bagiye bashyira ibifuka ku ruhande.”

Abagize amahirwe mu batujwe muri uyu mudugudu, bashoboye kwiyubakira amazu wagereranya n’agezweho kubera amikoro babonye atazwi neza inkomoko, abandi bafashe icyemezo cyo kuyahunga ariko basiga bayakodesheje amafaranga ari hagati y’ibihumbi bibiri  na bitatu  y’u Rwanda.

Ba ntaho nikora bo ayo mazu bayagumyemo ku bw’amaburakindi.

Bose bahuriza kugutakambira Leta no igire icyo ikora.

Umwe ati “Njye ndakodesha ibihumbi bibiri ku kwezi. Abafite ubushobozi baravuguruye, abatabufite bazirimo.”

Undi ati “Hari abageze hano ubuzima burabananira baragenda. Twifuzaga ko bagira icyo badukorera. Nk’umuntu uri mu nzu y’imbaho, amabati akaba yaramusaziyeho, imvura ikaba igwa ikamunyagirana n’abana, bakamufasha bakamwubakira nk’umuntu utishoboye.”

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Cyanzarwe bwemera ko koko ayo mazu yimuriwemo abahoze batuye muri Gishwati n’abirukanwe muri Tanzaniya, yubatswe hutihuti kubera impamvu y’ubutabazi.

Umunyabanaga Nshingwabikorwa w’uwo murenge Uwimana Vedaste, anemera ko abatarashoboye kwiyubakira inzu bari mu kaga, gusa ngo hari gahunda yo kububakira.

Yagize ati“Uretse ibyo bakubwiye wowe ntiwabonye zishaje? Turi gufatanya nabo, ababishoboye barimo barisanira. Ngira ngo wabonye ko hagiye harimo n’amazu meza ariko hari n’abandi turi kugenda twubakira, uko ubushobozi bugenda buboneka. Muri uyu mwaka twubatse amazu 12 uyu mwaka wonyine n’abandi tuzakomeza tububakire uko ubushobozi bugenda buboneka.”

Kuva mu mwaka wa 2016 ishyamba rya Gishwati-Mukura ryemejwe na Leta y’u Rwanda ko ari Parike y’Igihugu, hagaragaramo urusobe rw’ibinyabuzima ba mukerarugendo bashobora gusura birimo inyamaswa z’Impundu, Inkima, Aamoko y’inyoni asaga 200 harimo 20 aboneka muri ako gace gusa, amasumo (n’amasoko y’amazi)  n’ibiti bya kimeza bitandukanye ari nayo ntandaro yo kwimura abari bahaturiye, n’ubwo batari borohewe n’ingaruka z’ibiza ku rundi ruhande.

Tito DUSABIREMA