U Rwanda rwagaragarije amahanga ko hari byinshi rukora mu guteza imbere abagore bakora ubucuruzi buciriritse, kandi ko rushyize imbaraga mu gufasha abo amikoro yabo yasubiye inyuma kubera ingaruka za COVID19.
Abagore bakora ubucuruzi buciriritse bavuga ko icyorezo cya Covid-19 cyabazahaje bikomeye bagasubira inyuma mu mikoro, kuko bamwe n’igishoboro bakiriye.
Umwe ati “Igishoro twarakiriye! nta mafaranga nta ki! Ubu ni ukuvuga ngo mbese ni uko bimeze.”
Undi ati “Covid yadukomye mu nkokora kuburyo uwari wese abibona. N’ubu uri kubona muri iri soko nta gishoro gihagije dufite, kuko ibintu bimwe byagiye biboreramo hano.”
Undi nawe ati “ Nk’ubu njyewe sinigeze nguza n’umunsi n’umwe. Njye nakoreshaga ayanjye ariko Covid-19, ije ndagenda ndahomba miliyoni imwe na maganabiri.”
Mukobwajana Happy ukuriye ihuriro ry’abagore bakora umwuga wa Taxi avuga ko iyo we yitegereje asanga abagore bakora ubucuruzi bicirirtse, kugira ngo biyubake nyuma ya Covid-19 banakwiye kwegerwa bagafashwa kwitinyuka, kugira ngo bave ku rwego bariho bajye ku rwisumbuye.
Uti “ Umugore uwari wese ntakisuzugure, na wundi ukiri hasi ashobora kuvuga ati uyu munsi hari icyo nshobora kwigezaho. Byose bisaba kwitinyuka.”
Abagore bakora ubucuruzi bucirirtse babwiye itangazamakuru rya Flash ko iyabafasa kwiyubaka nyuma ya Covid-19, ari uko ibigo by’imari byabaha inguzanyo zitabagoye .
Umwe ati “ None se niba bakubwiye ngo baraguha inguzanyo, bati uratanga ibi uratanga ibi, bikajya gufata ukwezi, amezi abiri, atatu ariko nenoho twishyize hamwe bakaduha inguzanyo nabyo byadufasha.”
Undi ati “Tubashije kuba twishyize hamwe, tukabona wenda nk’ikigo cy’imari giciriritse gitanga inguzanyo ziciriritse kubucuruzi butoya.”
Undi nawe ati “Sha njye ahantu ngeze inguzanyo nayifata. Mbere narayitinyaga.”
Marie Laetitia Mugabo Agatesi, Uhagagariye mu Rwanda uru Rugaga mpuzamahanga rwa ba rwiyemezamirimo b’abagore, avuga ko abagore bakora ubucuruzi buciriritse, iyo begerewe bagafashwa guhindura imyumvire bakora bagatera imbere mu buryo bugaragara.
Ati “ Ndibuka nko mu Biryogo bamwe bo mu muhanda uyu munsi twabakuye mu muhanda dufatanyije n’ubuyobozi tukabaha igishoro, ariko ikintu cya mbere ni ukubegera ukabaganiriza, ukaganiriza umuntu ukamukuramo ikintu cyamutsikamiye kimubuza gutera imbere.”
Abagize Urugaga Mpuzamahanga rwa ba Rwiyemezamirimo b’Abagore bamaze iminsi mu biganiro hano i Kigali, barebera hamwe uburyo abagore bari mu bucuruzi by’umwihariko abakora ubucirirtse, bafashwa kwigobotora ingaruka za Covid-19.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa yifashisha urugero rw’abahoze mu buzunguzayi ubu bubakiwe amasoko, yagaragaje ko u Rwanda rukora byinshi bitandukanye mu gufasha abagore bari mu bucuruzi biciriritse kandi runashyize imbaraga mu gufasha abagizweho ingaruka na Covid-19.
Ati “Cyane cyane umugore uri mu bucuruzi buciriritse turabafite bazwi nk’abakora agataro, twabagaragarije abo twari dufite, tubagaragariza abo dufite ubu, tunabagaragariza n’ibisubizo. Hari amasoko turi kububakira, mu bigendanye no kuzhaura ubukungu, twaganiriye n’inzego zibishinzwe cyane cyane Minisiteri y’imari n’Igenamigambi na Banki Nkuru y’Igihugu, kugira ngo n’iki kiciro kirimo abagore baciriritse barebe uburyo bashyiraho Miliyoni ariyo baheraho .”
Guverinoma y’u Rwanda yatangije icyiciro cya kabiri cy’ikigega cyo kuzahura ubukungu, kuri iyi nshuro cyongerewemo miliyoni $250, Abagore bakaba bari mu byiciro byihariye bizabona kuri aya mafaranga.
Daniel Hakizimana