Minisitiri w’intebe yasabye urubyiruko kugira uruhare mu kugera ku ntego z’iterambere mu ikoranabuhanga

Minisitiri w’intebe Edouard Ngirente asanga leta z’ibihugu zitashobora kugera ku ntego z’iterambere mu ikoranabuhanga, bitagizwemo uruhare na buri wese, cyane cyane urubyiruko, ngo kuko aribo bafite ubumenyi n’ubushobozi Kandi ari nabo benshi.

Ibi yabivugiye mu nama mpuzamahanga y’urubyiruko ku ikoranabuhanga Generation Connect Global Youth Summit iteraniye mu Rwanda ku nshuro yayo ya mbere.

Generation Connect Global Youth Summit ni inama mpuzamahanga ihuza urubyiruko ku Isi, rugahana ibitekerezo n’ubumenyi ku ikoranabuhanga hagamijwe gukemura ibibazo Isi ihura nabyo bigizwemo uruhare n’urubyiruko.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco Rosemary Mbabazi, yavuze ko urubyiruko rufite ubushobozi bwo guhindura Isi, ikava mu gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga bwa cyera ijya mu bugwezweho, ariko ngo ikibabaje ni uko usanga abenshi bakoresha ikoranabuhanga kurusha uko barigiramo uruhare mu kuriteza imbere.

Ati “Ikindi kandi, mukoreshe ubumenyi mufite mu gukora ikoranabuhunga rifite akamaro, kuko mukoresha ibyo abandi bakoze, ariko ibyo mushyira ku isoko ni bicye.”

Doreen Gabman uyobora umuryango ITU ari nawo wateguye iyi inama, avuga ko benshi mu urubyiruko barangajwe n’ikoranabuhanga aho kurikoresha mu gukemura ibibazo bimwe na bimwe bahura nabyo.

Gabman yabasabye kumenya aho Isi igeze no kumenya uko babyaza umusaruro ikoranabuhanga.

 “Ibi byose n’ukugirango tubafashe uko dushoboye kugira ngo tugire icyerekezo kimwe no kugira ngo icyo cyerekezo gitangire gushyirwa mu bikorwa.” Doreen Gabman

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, avuga ko buri gihugu gifite ibibazo bishingiye ku ikoranabuhanga, bityo ko hari uruhare rukenewe rw’urubyiruko mu kubikemura bitewe nuko leta ubwazo zitabyishoboza.

Ati “Mu Rwanda Leta yagiranye imikoranire n’abikorera mu bikorwa bitandukanye nka Connect Rwanda, aho telefone zigezweho 25.000 zatanzwe kugira ngo zifashe abaturage cyane cyane abahinzi n’aborozi, abakora mu buzima, abagore bakora ubucuruzi n’abandi. Gusa icyuho kinini kiracyari ku buryo tutagisaba twenyine. Aha rero niho uruhare rw’urubyiruko rukenewe.”

Kugeza ubu ku Isi habarurwa abagera kuri miliyari 1.3 batagira internet mu ngo zabo, bangana na 63%.

Muri gahunda ya Leta y’iterambere NST1, u Rwanda rufite gahunda ko muri 2024 nibura 60% by’abanyarwanda, bazaba bafite ubumenyi ku ikoranabuhanga.

Iyi nama yitabiriwe n’urubyiruko ruturutse mu bihugu 115, ikazamara iminsi 3.

CYUBAHIRO GASABIRA Gad