Mu bitamenyerewe: Umujyi wa Kigali wakanguriye abagore kuba abamotari

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwashishikarije abagore bahawe moto gutinyuka bagatwara abagenzi kuri moto, mu rwego rwo kwiteza imbere.

Ni moto zirenga 100 zahawe abagore mu mujyi wa Kigali, zikoresha umuriro w’amashanyarazi, bagiye kujyana mu mwuga wo gutwara abantu.

Abazihawe babwiye itangazamakuru ko bigiye kubafasha kwiteza imbere.

Umwe yagize ati “Izi moto duhawe tugiye kuzibyaza umusaruro, kugira ngo zizaduhindurire ubuzima.”

Mugenzi we ati “Ubuzima bwahindura bwo ni bwinshi bitewe n’ubuzima tubayemo. Izi moto zizadufasha mu iterambere ry’ingo zacu, dutware abagenzi kuri moto, muri rusange twiteze imbere.”

Umujyi wa Kigali uvuga ko aba bagore batoranijwe guhabwa izi moto, hagamijwe kubatinyura umurimo usanzwe ukorwa n’abagabo, kandi ngo nta gushidikanya ko bizabafasha mu iterambere ryabo.

Madame Urujeni Martine ni umuyobozi w’umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Yagize ati “Twahisemo abari n’abategarugori ariko twita ku bakennye cyane. Iyi gahunda igamije kwereka umwari n’umutegarurori ko ashoboye, tumujyana mu mwuga wo gutwara abagenzi kuri moto.”

Izi moto zatanzwe ubusanzwe zikoreshwa n’amashanyarazi , ubuyobozi bukavuga ko biri muri gahunda yo kurwanya iyangirika ry’ikirere no kubungabunga  ibidukikije.

Umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto, ubusanzwe wiganjemo abagabo, abagore bawurimo ni bake, ahanini bikavugwa ko bitinya.

AGAHOZO Amiella