Prince Kid arakomeza gufungwa by’agateganyo

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid, akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, mu gihe iperereza ku byaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ashinjwa rikomeje.

Ni umwanzuro wasomwe kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Kamena 2022.

Uregwa ntiyari mu cyumba cy’Urukiko Rwisumbuye ruherereye i Nyamirambo.

Prince Kid akurikiranyweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina bikekwa ko yakoreye bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu bihe bitandukanye.

Ashinjwa ibyaha bibiri birimo gusaba cyangwa gukoresha ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukirorwategetse ko akurikiranwa afunze rwamuhanaguyeho icyaha cyo gukoresha undi imibonano ku gahato, kuko nta kimenyetso byari bihari by’uko yasambanyije umukobwa witabiriye Miss Rwanda cyangwa yaramunyweshejwe inzoga ku gahato.

Akimara gukatirwa, yahise ajurira, urubanza rutangira kuburanishwa n’Urukiko Rwisumbuye.

Umucamanza mu Rwisumbuye rwa Nyarugenge yavuze ko Prince Kid, akomeza gufungwa mu gihe iperereza ku byaha aregwa rigikomeje.

Yavuze ko uwo mwanzuro ushingiye ku mutekano w’abatangabuhamya, no kuba uregwa afunguwe ashobora kubangamira iperereza, hashingiwe ku kuba yari umuntu ukomeye kandi abakobwa yarabagiriye umumaro binyuze muri Rwanda Inspiration Back Up yateguraga Miss Rwanda.