UNESCO yagaragaje uburyo guhangana n’ibibazo by’ahazaza bisaba kugira abahanga mu ikoranabuhanga

Ishami rya Loni  rishinzwe Uburezi, Ubumenyi n’Umuco  UNESCO ryagaragaje ko guhangana n’ibibazo by’ejo hazaza, bisaba ko ibihugu bizaba bifite abahanga mu ikoranabuhanga, bityo ko ari ngombwa ko urubyiruko ruhabwa ubumenyi bwimbitse mu ikoranabuhanga rigezweho.

Kuri ubu UNESCO binyuze muri Komisiyo yayo iri mu Rwanda, yatangiye guhugura urubyiruko rw’u Rwanda ku gukoresha ubumenyi bw’ubukorano [Artificial Intelligence (AI)], Robot, Internet, no gukora progaramu za mudasobwa.

 Ntagushindikanya ko ikoranabuhanga ari ingenzi mu guhindura ubuzima bwabatuye Isi, ndetse abarebera ibintu ahirengeye bagaragza ko guhangana n’ibibazo by’ahazaza, bisaba kuzaba hari abahanga mu ikoranabuhanga rigezweho basubiza ibyo bibazo, kandi ko bagomba gutegurwa ubu.

Mutesa Albert ni umunyamabanga mukuru wa Komisiyo ya UNESCO mu Rwanda.

Ati “Dushishikariza urubyiruko kujya mu ikoranabuhanga, kugira ngo turusheho kubategura guhangana n’ejo hazaza, n’ibibazo by’ejo hazaza, kuko bigaragara ko iminsi iri imbere ari ijyanye n’ikoranabuhanga. Bagomba rero kuba biteguye.”

Kuri ubu urubyiruko rw’u Rwanda rwiga muri za Kaminuza rurahugurwa ku gukoresha ikoranabuhanga rigezweho, rikoresha ubumenyi bw’ubukorano [Artificial Intelligence (AI)], Robot, Internet, no gukora progaramu za mudasobwaNi ikoranabuhanga bagaragaza ko hari byinshi bifuza kurimenyaho, ari ko nyuma y’amahugurwa bashobora no kurikoresha mubuzima busanzwe kubera kubura ibikoresho.

Umwe ati “ Ushobora kugenda ugakora robot runaka, bitewe n’icyo ushaka ko iri bukore, bidasabye ngo umuntu abe ahari, urebe muri artificial intelligence (ubumenyi bw’ubukorano) mu Rwanda akenshi no mubihugu bya Afurika turacyari hasi.”

Undi ati “Imbogamizi mbona ni ibikoresho kuko ni bicyeya. Dushobora kuza hano bakatwigisha, ariko kugira ngo dukore practice (tubishyishyire mu ngiro), ntitube twabona ibyo bikoresho tujyana mu rugo.”

Undi nawe ati “Dufate nk’urugero nk’aha bari kuduhugurira ku bikoresha byo mu ishuri, niba ari 3D priting nyine ni utuntu dutoya two kubona ko bishoboka, rero habonetse ibikoresho kuburyo twabigeraho byoroshye byadufasha.”

Mutesa albert umunyamabanga mukuru wa Komisiyo ya UNESCO mu Rwanda, nawe yemera ko abana biga ikoranabuhanga, kuri ubu bagorwa no kubuna ibikoresho bigezweho, ariko ko UNESCO ishyira imbaraga mu gufasha ibigo by’amashuri kubibona.

Ati “Ni imbogamizi kuburyo naho zigaragara ni uko ayo mashuri y’ikoranabuhanga aba ari macye, yewe n’ahari usanga afitwe na Leta kuko biba bigombera za Laboratwari. UNESECO rero mubintu ishyira imbere mu bihugu bitandukanye, harimo no gutanga ibyo bikoresho mu mashuri.”

Umujyanama muby’itumanaho muri UNESCO ishami ry’akarere, Musako Ito, avuga ko mu buzima busanzwe byagaragaye ko hakenewe ikoranabuhanga rigezweho, nk’irikoresha ubumenyi bw’ubukorano [Artificial Intelligence) n’ibindi.

Icyakora agaragaza impungenge z’uko iterambere  ry’ikoranabuhanga rigenda risiga cyane igitsina gore, ari nayo mpamvu UNESCO yiyemeje kuziba icyo cyuho.

Ati “Aya ni amahugurwa dukora buri mwaka. Bijyanye n’umunsi wahariwe gushyigikira abakobwa mu ikoranabuhanga. Ni umunsi uba ugamije gukangurira abagore n’abakobwa kwitabira ikoranabuhanga rigezweho, yaba mu gukora porogaramu za mudasobwa kuko nk’uko mubizi hari ubusumbane hagati y’abagabo n’abagore muri iyo ngeri. Kuko abagore bayirimo ari 20% gusa.

Kugeza ubu Isi iri mu Mpinduramatwara ya Kane mu by’Inganda, iyi ikabaishingiye ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga.

 Iyi nayo ikazasimburwa n’iya Gatanu izoroshya cyane ubuzima bwa muntu hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ibi byumvikanisha ko aho Isi yekereza, hasaba ibihugu kugira abahanga mu ikoranabuhanga.

Daniel Hakizamana