Ibishorwa mu ikoranabuhanga bikwiye kongerwa-Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame asanga ibishorwa mu rwego rw’ikoranabuhanga bikwiye kongerwa, kugira ngo rurusheho kuba igisubizo ku bibazo bikibangamiye iterambere ry’abatuye Isi, ibi bikaba bikubiye mu butumwa yagejeje ku bitabiriye inama ngarukamwaka ya Komisiyo y’umurongo mugari wa Internet.

Umukuru w’igihugu Paul Kagame unayoboye Komisiyo y’umurongo mugari wa Internet yabigarutseho kuri iki cyumweru tariki 5 Kamena 2022, mu butumwa  yageneye abitabiriye Inama ya Komisiyo y’Umuyoboro Mugari (Broadband Commission), yabereye i Kigali ku nshuro ya gatatu.

Imwe mu ngingo yagarutsweho na Perezida Kagame ni ukongera ibishorwa mu rwego rw’ikoranabuhanga, nk’urwego ruhanzwe amaso mu gucyemura imbogamizi zikibangamiye imibereho ya muntu ku isi.

Yagize ati “Turacyari mu bihe bikomeye mu nzego z’ubukungu, politiki, no mu rwego rusange rw’ubuvuzi, binakomeza gukoma mu nkokora ahazaza no kubaho uko bikwiye. Ariko hari igisubizo kimwe nyacyo, Imbogamizi zose duhura na zo, zacyemurwa vuba kandi neza no gushora imari mu kugeza kuri benshi umurongo wa internet kandi internet ihendutse.”

Carlos Slim ufatanyije na Perezida Kagame kuyobora komisiyo y’umurongo mugari wa internet ndetse n’Umuyobozi wungirije w’iyi komisiyo Houlin Zhao, bombi bahurije ku kamaro ko guhuza abatuye Isi mu iterambere rusange ryabo binyuze mu ikoranabuhanga rigera kuri bose kandi rihendutse.

Gusa Perezida Paul Kagame yagaragaje ko hari byinshi bimaze gukorwa ndetse ko ubushake buhari butanga icyizere muri uru rugendo rwo kugeza ikoranabuhanga kuri muntu kandi rihendutse.

Ati “Tumaze gutera intambwe igaragara, ariko turacyafite urugendo rurerure mu kugeza umuyoboro mugari kuri benshi kandi uhendutse, birashimishije kubona Komisiyo yacu y’umurongo mugari wa Internet ifite imbaraga nyinshi n’ubushake muri uru rugendo… Intego nyamukuru muri iyi gahunda ya WTDC ni ugutangiza uburyo bw’ubufatanye, n’urubuga rwo gukusanya ubushobozi muri gahunda yo kugeza umurongo mugari kuri bose.”

Muri iyi gahunda y’ubufatanye, Umukuru w’igihugu yatanze urugero rw’ibyo u Rwanda rumaze kuyungukiramo aho nk’igihugu cya mbere muri gahunda igamije kugeza internet kuri buri shuri ‘GIGA’  imaze kugera mu mashuri 63.

Ni umushinga watumye ubushobozi bwikuba inshuro 4 mu by’ikoranabuhanga muri ibi bigo by’amashuri, ndetse n’igabanuka ry’igiciro ku kigero cya 55% .

Komisiyo y’umurongo mugari wa Internet yashinzwe mu 2010, igamije kuzamura uruhare rw’ikoranabuhanga mu igenamigambi mpuzamahanga, no guteza imbere ikoreshwa ryaryo muri buri gihugu.

Kugeza ubu mu Rwanda, umuyoboro mugari wa internet umaze gusakazwa ku kigero kiri hejuru ya 95% mu gihugu hose.

Source: RBA