Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagaragaje ko hakenewe imbaraga za leta na guverinoma z’ibihugu, abikorera n’abashoramari kugira ngo abantu bangana na 1/3 by’abatuye Isi batagira itumanaho rigezweho, babashe kuribona.
Ibi umukuru w’igihugu yabibigarutseho mu nama mpuzamahanga yiga ku iterambere n’inzitizi z’itumanaho mu bice bitandukanye by’isi, iri kubera mu Rwanda kuva tariki 6 kugeza 16 Kamena 2022.
Ubushakashatsi bwa vuba bwakozwe n’Umuryango w’Abibumbye, bugaragaza ko abasaga miliyari 3 ku Isi batagerwaho na interineti cyangwa Murandasi.
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo mu Rwanda, Ingabire Paula, agaragaza ko abenshi muri bo ari urubyiruko n’abagore, bityo ko hakenewe ubufatanye no guhuza imbaraga ndetse no kureka urubyiruko rukagira uruhare mu bibakorerwa.
Yagize ati “Mu nama mpuzamahanga y’urubyiruko ku ikoranabuhanga dusoje, urubyiruko rwacu rwatubwiye ko nabo bifuza kujya mu bafata ibyemezo, cyangwa bakagira uruhare mu guhindura ibyemezo bireba imibereho yabo, imirimo bakora n’ibyo bashoboye.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa ITU, ihuriro mpuzamahanga ryita ku itumanaho ku Isi, Houlin Zhao, asanga ari inshingano za buri wese kugeza internet ku batayifite, kuko iterambere ry’ikoranabuhanga mu itumanaho ari ngombwa.
Yagize ati “Twese dufite umukoro wo kugeza interineti ku batayifite, kumenyekanisha ikoranabuhanga rishya. Kugira ngo tugere ku ntego z’iterambere rirambye z’Umuryango w’Abibumbye.”
Ibi ni nako umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Antonio Gutierrez abibona, ngo kuko hari 1/3 by’abatuye Isi batagira internet, bityo ko hakenewe ishoramari kugira ngo nabo bagerweho n’itumanaho ridaheza.
Yagize ati “Umukoro mufite ni ugushyiraho igenamigambi rituma abo miliyari 3 badafite internet bayibona, kuko iyo tuvuze ikoranabuhanga ridaheza, bisobanuye ko ntawe usigara atari ku murongo.”
Perezida Paul Kagame avuga ko nubwo Isi iri kwihuta mu ikoranabuhanga, hari ibibazo byinshi bishobora guterwa n’ikoranabuhanga, bityo ko hakenewe no gushyiraho amategeko arinda urubyiruko kugirwaho ingaruka na ryo.
Perezida Kagame Kandi yanavuze ko kuba hakiri abagera kuri miliyari 3 badafite internet ari ikibazo, ariko gishobora gukemuka ubwo abashoramari n’abikorera baba babigizemo uruhare kuko leta ubwazo zitabyishoboza.
Yagize ati “Nta kompanyi, igihugu cyangwa ikigo gifite ubushobozi bwo gukemura ibyo bibazo cyonyine. Tugomba rero gushyira imbere imikoranire n’abikorera kugira ngo twagure uburyo bworoshye, kandi bwihuta kuri abo batishoboye kandi badafite ubumenyi ku ikoranabuhanga.”
U Rwanda rufite intego ko muri 2024 abagera kuri 60% bazaba bafite ubumenyi ku ikoranabuhanga.
Iyi nama yiga ku iterambere n’inzitizi z’itumanaho mu bice bitandukanye by’Isi, iteraniye muri Afurika ku nshuro ya mbere, ihurije hamwe abagera ku 1300 biganjemo abashoramari, urubyiruko n’abagize leta na za guverinoma baturutse mu bihugu 193.
Cyubahiro Gasabira Gad