Umuco wo kubazwa inshingano mu nzego z’ibanze nturashinga imizi –Sosiyete Sivile

Abagize Sosiyete Sivile bagaragaza ko umuco wo kubazwa inshingano mu nzego z’ibanze utarashinga imizi, kuko abaturage batarumva ko bafite uburenganzira bwo kubaza inshingano ababayobora.

Ubusanzwe kubaza inshingano abayobozi ni amwe mu mahitano y’u Rwanda, aho umuyobozi mu nzego zinyuranye basabwa guhorabiteguye kubazwa ibyo bashinzwe, nk’uburyo bwo kubaka imiyoborere ihamye.

Gusa abarebera ibintu ahirengeye bagaragza ko hakwiye kugira igikorwa, uyu muco ugashinga imizi mu nzego z’ibanze kuko ngo abaturage batarumva ko bafite uburengenzira bwo kubaza inshingano ababayobora.

Evariste Murwanashyaka, ni umuyobozi mu Mpuzamiryango Iharanira Uburengenira bwa Muntu CLADHO.

Ati “Hari ibintu bibiri! Mbere na mbere abaturage ntabwo basobanukiwe ko bafite ubwo burengenzira bwo kubaza inshingano, icya kabiri ni ugutinya, icya gatatu ni uko batamenyereye kuvuga ngo tugende tubaza umuyobozi ngo wakoze iki? Ibyo nibyo bituma umuturage ataragera ku rwego rwo kuvuga ngo njye ku murenge avuga ati mwatwemereye umuhanda mu ngengo y’imari y’umwaka ushize, cyangwa wakozwe nabi.”

Bamwe mu baturage bagaragaza ko kubaza inshingano abayobozi b’inzego z’ibanze, byakabereye mu nteko z’abaturage ariko ngo  hamwe na hamwe hari ubwo abaturage bitinya.

Umwe ati “Nk’umuturage akaba atisanzuye nko ku muyobozi, ibyo bikaba nk’imbogamizi cyangwa nk’umuturage agatinya nko gutanga icyo kibazo, kugira ngo atagira n’izindi nkurikizi.”

Undi nawe ati “Cyane nko kuba umuturage yatinya avuga ati umuyobozi ashobora kunkurikirana. U bundi umuturage yakagombye kwitinyuka byakwangira muri izo nzego zo hasi, yabona ubuyobozi bumubangamiye, afite uburenganzira bwo kujya hejuru kubumukuriye.”

 Mukandoli Grace Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhima, agaragaza ko kubazwa inshingano bibafasha mu miyoborere mu buryo asobanura.

Ati “ Ngira ngo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ni kenshi aduha impanuro, kandi uko inzego zigenda zikurikirana zigenda zizishyira mubikorwa. Kubazwa rero inshingano kuri twe tubona ari umuco mwiza. Buriya iyo umuntu akora adafite umubaza, ntabwo twakwizera ko ibintu bigenda neza, kuko umuntu ni umuntu ashobora gucikwa, ashobora guteshuka, ariko hari n’ushobora no kubikora nkana.”

Yakomeje agira “Iyo hari irindi jisho, iyo hari urundi rwego rumubaza, hari icyo bifasha ko akosora, akosoka cyangwa se aho binaniranye akaba yanafatirwa ibihano kubijyanye no kutuzuza inshingano, kandi aba yanazihawe mu buryo bwemewe n’amategeko.”

Minisiteri y’Ubutgetsi bw’Igihugu MINALOC, isaba inzego zibanze kwegera abaturage kandi  bigakorwa mu buryo butuma abaturage bisanzura, bakagaragza ibibazo bafite.

Ndahiro Innocent ukora muri MINALOC mu ishami rishinzwe imiyoborere myiza. 

Ati “  Abaturage bakaza ku mu biro ku Karere bakagenda babaza abatekinisiye ati se ibijyanye n’igishushanyo mbonera bimeze bite? Kuburyo babaza amakuru byaba hari n’ibitagenda neza bakajya muri Salle y’Akarere bakicara. Abaturage noneho bagatinyuka bakabaza ubuyobozi, bati se ko mwaturagaragarije ko muri mituelle mugeze kugipimo iki n’iki, harabura iki kugira ngo abaturage bagire ijana ku ijana? Ese ko hari ibibazo by’imirire mibi harabura iki? Uwo munsi uba kabiri mu mwaka, amezi atandatu ya mbere n’andi mezi akurikiye.”

Ubushakashatsi buheruka bw’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB bugaragaza ko uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa rugeze kuri  82.53%.

 Icyakora muri Gicurasi uyu mwaka wa 2022, mu nama ku mutekano yahuje inzego z’ibanze ndetse na Minisiteri zinyuranye, Minisitiri w’Ubutegetsi Gatabazi JMV   yagaragaje ko  ruswa na serivisi mbi ari byo asanga bikibangamiye  abaturage.

Daniel Hakizimana