Bugesera-Rweru:Baheruka amazi meza igihe basurwa na Perezida Kagame muri 2016

Hari abaturage bo mu Karere ka Bugesera mu   murenge wa Rweru  bavuga ko baheruka amazi meza,  mu gihe   Perezida Paul Kagame yasuraga abaturage bari bavuye mu kirwa cya Mazane mu mwaka wa 2016.

Amavomo rusange yo mu tugari twa Batima, Nemba, na Nkanga  mu murenge wa Rweru aho itangazamakuru rya Flash ryageze ryasanze hari ayamezemo ibyatsi, kandi bigaragara  ko adaherukamo amazi.

 Abayaturiye  bavuga ko ayo baheruka ari ayo bavomye  ubwo basurwaga na  Perezida wa Repubulika Paul Kagame muri 2016.

Umwe ati “Ikibazo dufite ni icy’amazi!Hano batwubakiye Robinet (amavomo) ashaje tutarabona n’amazi n’umunsi numwe. Iyo umuyobozi aje amazi aba ahari. Yagenda amazi nayo agenda amukurikiye.”

Undi ati “Iyi robine iheruka amazi Perezida Paul Kagame yaje,nibwo twavomye amazi. Noneho banatwoherereza ubutumwa bugufi batubarira kuri mubazi kandi nta amzi tubona.”

Mugenzi wabo nawe yagize ati “Njyewe maze imyaka igera kuri 2 ndi hano,ariko ikibazo cy’amazi cyo kirakomeye. Ni ukuvuga ngo ijerekani imwe y’amazi yo kunywa umuntu ayigura amafaranga 500.”

Aba baturage bavuga ko bari mu rujijo baterwa no kuba baturiye inganda z’amazi, ni ukuvuga urwa Kanzeze ndetse na Kanyonyomba, ariko bakaba batagerwaho n’amazi meza.

Gusa bavuga ko biteguye gutanga ikiguzi icyo ari cyo cyose, ariko bakabona amazi meza.

 Umwe ati “Aka Karere gafite inganda z’amazi, kuki twe tutayabona?”

Undi ati “Kanyonyomba hari uruganda rw’amazi, robine zarubatswe ariko zishaje tutarabona n’igitonyanga gitonyangamo!”

Mugenzi wabo ati “Nk’uko n’ubundi badusaba gukora umuganda w’ukwezi, bavuze bati umurenge wa Rweru uri bushake imiyoboro y’amazi, kugira ngo tubone amazi meza nka Kagasa cyangwa n’ahandi, natwe twabikora.”

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi Isuku n’Isukura WASAC, cyemereye  abatuye Rweru ko bitarenze uyu mwaka wa 2022  bazaba bagejejweho amazi meza, Nk’uko bisobanurwa na Vincent De Paul Umugwaneza, ushinzwe kwegereza amazi abatuye mu bice by’icyaro muri WASAC.

Ati “Icyo kibazo nibyo twarakimenye, twakiganiriye n’Akarere ndetse n’abaturage bagiye bakitugezaho. Dufite umushinga wo kongera umuyoboro ujyana amazi muri Rweru ku ntera ingana na kilometero 5  na metero 800, ni umusinga wakerereweho ariko  ugiy egutangira muri uku kwezi kwa Kamena  hagati… twakwizeza abaturage ko mu mpera z’uyu mwaka icyo kibazo kizaba cyararangiye. Kongera amatiyo ajyana amazi muri Rweru bivuze ko n’amazi ajyayo aziyongera.”

Ikibazo cy’ibura ry’amazi meza kiracyagarukwaho mu bice bitandukanye by’igihugu, cyane cyane mu Ntara y’Iburasirazuba no mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko.

Inganda zitunganya amazi akwirakwizwa mu Mujyi wa Kigali, zagaragayemo ibibazo byo kudatanga umusaruro ungana n’ubushobozi bwazo, bwanashowemo akayabo.

Muri gahunda y’Igihugu y’Iterambere (NST1), u Rwanda rwihaye intego ko mu 2024, abaturage bose bazaba bagerwaho n’amazi meza, mu gihe kuri ubu abagera kuri 86% ari bo bayabona.

Ali Gilbert Dunia