Burundi: AU yongeye kwirinda kugira icyo ivuga ku rupfu rw’abasirikare baguye muri Somalia

Mu ruzinduko rw’iminsi 4 komiseri ushinzwe ibibazo bya politique, ubukangurambaga, amahoro n’umutekano, mu muryango w’Ubumwe bwa Afurika, Bankole Adeoye yagirirga mu Burundi, yakomeje kuryumaho ku mubare w’abasirikare b’u Burundi baguye mu gitero cy’itarabwoba cyagabwe ku nkambi yabo muri Somalia.

Mu ruzinduko rwe yashyize indabo ku gituro cy’aba basirikare mu rwego rwo kubunamira no kubaha icyubahiro, ariko yirinda gutangaza umubare nyawo w’abahaguye muri iki gitero cyagabwe n’umutwe wa Al Shabaab.

SOS Media Burundi yanditse ko Bankole Adeoye yasuye irimbi rya Mpanda, muri komine ya Gihanga mu ntara ya Bubanza hari kure cyane y’umurwa mukuru w’ubucuruzi wa Bujumbura,  agaragaza ko ari ikimeneytso cy’uko umugabane wa Afurika ukeneye amahoro.

Gusa ntiyakuye abantu mu rujijo bashyizwemo na guverinoma ya Gitega, yatangaje ko aba basirikare bapfuye mu ntangiriro  za Gicurasi  2022, ari 10 nyamara hari indi mibare yari yatangajwe na Al Shabaab ko abasirikare b’u Burundi baguye muri icyo gitero babarirwa muri 170.

SOS Media Burundi ivuga ko amakuru y’ubutasi ya Somalia na Al Shabaab, agaragaza ko hari n’abandi basirikare b’u Burundi bakiri mu biganza bya Al Shabaab,iteganya kuzabagaragaza muri video izasohoka nyuma.

Mu gihe hari abari bategereje ko umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, igaragaza umubare nyawo, Bankole Adeoye yabihunze, ariko avuga ko amafaranga ahabwa imiryango y’aba basirikare b’Abarundi, baguye ku rugamba muri Somaliya n’abahakomerekeye agiye kwihutirwa gutangwa.

Uru ruzinduko rw’Intumwa y’Umuryango w’Afurika mu Burundi, ruhuriranye n’urw’umugaba mukuru w’ingabo z’uburundi LT Gen Prime Niyongabo  yagirirye muri Somalia, aho yakiriwe na mugenzi we akanasura ingabo z’u Burundi ziri muri icyo gihugu.