Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro, Ellen DeGeneres na Portia de Rossi ndetse n’itsinda bari kumwe, kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Kamena 2022.
Ellen DeGeneres ari mu Rwanda mu bikorwa bitandukanye birimo no gutaha ku mugaragaro Ikigo cy’ubushakashatsi ku kubungabunga ingagi kizwi nka The Ellen DeGeneres Campus of the Diana Fossey Gorilla Fund, giherereye i Kinigi mu karere ka Musanze, cyatashywe kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Kamena 2022.
Ni ikigo kigizwe n’inyubako zubatswe bya gihanga mu makoro y’ibirunga, zikikijwe n’ubusitani bugizwe n’ibyatsi ndetse n’ibiti bitandukanye, bituma aha hantu harushaho kuba nyaburanga.
Ellen DeGeneres avuga ko yakozwe ku mutima n’ibikorwa bya Diana Fossey Abanyarwanda bitaga Nyiramacibiri, witaga cyane ku rusobe rw’ibinyabuzima by’umwihariko ingagi z’imusozi.
Iyi ngo niyo mpamvu yihaye intego yo gushyigikira uwo murage, afatanyije n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye bubaka iki kigo.
Tariki ya 1 Gashyantare uyu mwaka nibwo Ikigo cy’ubushakashatsi ku rusobe rw’ibinyabuzima The Ellen DeGeneres Campus of the Diana Fossey Gorilla Fund cyatangiye kwakira abagisura ku mugaragaro.
Ni mu gihe imirimo yo kucyubaka yo yatangiye muri Mutarama 2019, Cyuzuye gitwaye asaga miliyoni 15$.
Ikigo cy’ubushakashatsi ku kubungabunga ingagi kizwi nka The Ellen DeGeneres Campus of the Diana Fossey Gorilla Fund.
Ni ikigo giherereye i Kinigi mu Karere ka Musanze.