Abadepite bagaragaje impungenge ku idindira ry’iterambere ku bikorwa byagenewe ingengo y’imari idahagije

Inteko ishingamategeko yagaragaje ibyuho mu mbanzirizamushinga w’ingengo y’imari y’umwaka utaha, aho hari ibikorwa  207  byihutirwa ariko byagenewe  ingengo y’imari idahagije. 

Byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Kamena 2022, mu gikorwa cyo kwemeza ibitekerezo by’inteko ku mbanzirizamushinga w’ingengo y’imari y’umwaka utaha wa 2022/2023.

Isesengura ryakozwe n’abadepite bagize Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu, ku mbanzirizamushinga w’ingengo y’imari y’umwaka utaha wa 2022-2023, ryagaragaje ko irimo ibyuho 207, ni ukuvuga ibikorwa byihutirwa ariko byanegewe ingengo y’imari idahagije.

Ibi bikorwa byose bikeneye Miliyari 348 253,761,406 kandi ko atabonetse ibi bikorwa ntibyashoboka ko bishyirwa mubikorwa, ndetse ngo byanadindiza iterambera ry’igihugu.

Depite Omar Munyaneza Perezida wa Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu arabisobanura.

Yagize ati “Urugero twatanga ni muri kiriya kigo cy’amakoperative RCA, hari amafaranga yanyerejwe mu makoperative arenga Miliyari 16. Kugirango rero bajye kuyagaruza bakavuga bati natwe dukeneye miliyoni 242, kugirango tujye gusura ayo makoperative, mu rwego rwo kugaruza ayo mafaranga. Icyo rero twebwe tucyita nk’icyuho, noneho tugasanga bagenewe wenda amafaranga macye, tugasaba Minecofin ko mukujya gutegura umushinga w’itegeko rigena ingengo y’imari ya leta, yabirebaho ikabongerera amafaranga.”

Mu gikorwa cyo kwemeza ibitekerezo by’Inteko ishingamategeko ku mbazirizamushinga w’ingengo y’imari y’umwaka utaha, bamwe mu badepite bagiye bibaza  impamvu hari ibikorwa bifatiye runini iterambere ry’abaturage ,ariko ugasanga byaragenewe ingengo y’imari idahagije.

Depite Bugingo Emmanuel, usanzwe ari na Perezida wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano ati “Cyane cyane kuri Minagri ku gice cyo gufasha abahinzi kubona imbuto n’inyongeramusaruro, ndetse no guteza imbere ubuhinzi burambye no kwihaza mu biribwa, baratanga icyifuzo ko byazitabwaho muri mu ngengo y’imari ivuguruye. Kandi iyo urebye igihe ivugururirwa  ukareba na n’ibihembwe uko biteye, hari igihe ureba n’ikibonetse kitafasha cyane.”

Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu mu nteko ishingamategeko ari nayo yasesenguye imbanzirimushinga y’ingengo y’imari y’umwaka utaha, yasobanuriye intumwa za rubanda   ko mubiganiro bagiranye na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, basabye iyi minisiteri ko mubikorwa byihutitwa 207 bitagenewe ingengo y’imari ihagije, harimo ibyihutirwa kurusha ibindi, byanze bikunze bigomba kubona ingengo y’imari ikenewe muri uyu mwaka w’ingengo y’imari ugiye kuza.

 Ibisigaye byo ngo byazagenerwa amafaranga akenewe  mu ngengo y’imari ivuguruye.

Depite Omar Munyaneza Prezida wa Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu.

Yagize ati “ Muri ibyo 207 twasanze byibura  50% itabonetse, izo nzego ntabwo zabasha gushyira mu bikorwa inshingano zabo. Icya kabiri twarebye ni bya bindi bikora k’ubuzima bw’Abaturage bibasha kwihutisha iterembere ryabo, hari nk’ibyo twarebaga byo kubegereza amazi meza. Ikindi twakoze muri iri sesengura tutari tumenyereye abantu banibazagaho, ni ingengo y’imari iba yaragiye ishyirwa mu gikorwa runaka, noneho wareba icyo gikorwa, wareba ingengo y’imari yagishyizwemo, niba nta yindi izaboneka na yayandi yashyizwemo azapfa ubusa”

Yakomeje agira ati “Mwabibonye hari nk’imihanda twagiye tugaragaza nk’uriya muhanda w’Akarere ka Giasagara, ni ukuvuga ngo ni umuhanda bagomba kubaka uzatwara Miliyari 11 na miliyoni 300 ,ariko ugasanga bashyizemo Miliyoni eshanu. Ukibaza miliyoni eshanu muri Miliyari 11 ayo azakora iki ,ibyo rero nibyo twaganiriye na Minisiteri y’imari n’igenamigambi turababwira ngo mubahe andi mafaranga cyangwa se muzayabahe mu ngengo y’imari ivuguruye, bati oya! Ayo mafaranga ntabwo twayabona. Turababwira tuti naya yashyizwemo muyakuremo akarere ka Gisagara gashake ikindi gikorwa cyakorwa muri Miliyoni eshanu.”

Biteganyijwe ko ingengo y’imari y’umwaka utaha wa 2022/2023, izagera kuri miliyari 4658,4 z’amafaranga y’u Rwanda.

Daniel Hakizimana