Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame akaba ari n’umwe mu bashinze ishuri rya Green Hills Academy, yashimiye abanyeshuri basoje amasomo muri iryo shuri mu mwaka wa 2022 Ku bw’ibikorwa byo gufasha abanyarwanda bakoze igihe bigaga.
Ni ku nshuro ya 15 Green Hills Academy itanga impamyabumenyi ku barangije amashuri yisumbuye muri iryo shuri, ariko ni inshuro ya mbere zihawe abanyeshuri benshi kuva iryo shuri ryatangira mu myaka 24 ishize.
Mu banyeshuri 92 bahawe izo mpamyabumjenyi 40 ni abahungu naho 52 bakaba abakobwa.
Sneha Negi ni umwe muri bo akaba ari nawe wabahize mu masomo, yabwiye bagenzi be barangije amasomo mu mwaka wa 2022, ko icyo bazaba cyose n’aho bazajya hose bakwiye gukomeza kurangwa n’indangagaciro batojwe muri Green Hills, hatitawe ku gihe baba bamaze bavuye muri icyo kigo.
Ati “Twicaye hano nk’abasoje amasomo muri Green Hills Academy, turimo aba Docteur, aba Engeniyeri,abanyamideri abahanzi n’abandi bagiye mu isi mu bihugu bitandukanye, n’impamba y’indagaciro Green Hills Academy yatwigishije. Mukore ikintu kimwe twese duhuriyeho niyo yaba nyuma y’imyaka 40 muzakomeze mube inkomezamihigo za Green Hills Academy.”
Umuyobozi wa Green Hills Academy, Daniel Hollinger, yibukije abasoje amasomo muri iryo shuri biganjemo abakiri bato cyane mu myaka, ko urugendo rw’ubuzima batangiye rurimo ibyiza n’ibibi, abasaba kuzihanganira ingorane bashobora guhura nazo nk’uko babikoze biga kandi bagaharanira kugira uruhare mu gutuma Isi iba nziza kandi ikaba ahantu hafite amahoro.
Ati “Urugendo rwanyu rushya mushobora kuruhuriramo n’inzitizi ariko muzigobotora mukoresheje ukwihangana nk’uko mwagukoresheje mukazitsinda muri hano kuri Green Hills Academy. Ubuzima burimo gutsinda no gutsindwa,ibihandurika byinshi n’ibitungurana,mugire ukwihangana kandi mufungure amaso mu byo mukora, mu byo muzahitamo gukora muzagire uruhare mu gutuma Isi iba nziza kandi itekane.”
Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame uri mu ba mbere bagize igitekerezo cyo gushinga Green Hills Academy, yashimiye abarangije amasomo muri iri shuri mu mwaka wa 2022 ku buryo bitwaye bakora ibikorwa bifasha abanyarwanda barimo abam’ikoro make, nko kugira igitekerezo cyatumye bishakamo ubushobozi bwo gutangira ubwisungane mu kwivuza abagore n’abakobwa batishoboye basaga 2000 bo mu Karere ka Rubavu mu kugaragaza ko bacengewe n’umuco wo kubera urumuri abanyantege nke mu bihe bigoye.
Ati “Mwazanye igitekerezo gishingiye ku muhigo cyo gukusanya umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza muri Green Hills Academy. Mwakusanije ubushobozi mutanga ibikoresho by’isuku ku bitaro bya CHUK, mwigishije icyongereza ku kigo cy’irebana cya Ihumure ndetse munatanga impano za Noheli. Mu bihe byo gucika intege mwafashe iya mbere muba urumuri imiryango yanyu yari ikeneye.Ku bw’ibyo ndabashimiye.”
Abanyeshuri basoje amasomo muri Green Hills Academy mu mwaka wa 2022, bahawe izina ry’inkomezamihigo baturutse mu bihugu 16 ariko abiga bose muri icyo kigo baturuka mu bihugu bisaga 60 byo hirya no hino ku Isi.
Ni ishuri ryigisha rikurikije Porogaramu mpuzamahanga, kandi abasoje amasomo none abenshi bazayakomereza muri Kaminuza zo hanze cyane cyane mu Burayi Amerika na Canada.
Tito DUSABIREMA