Abafite ubumuga bw’uruhu basabye gusuzumwa kanseri mu buryo buhoraho

Bamwe mu bafite ubumuga bw’uruhu barasaba Leta kubafasha kujya basuzumwa kanseri y’Uruhu, bihoraho kugira ngo bibafashe kiyirinda kuko bamwe batabona ubushobozi.

Tariki 13 Kamena buri mwaka, Isi yizihiza umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga bw’uruhu.

Nyuma y’igihe kirekire abafite ubumuga bw’uruhu bavuga bagorwa no kubona amavuta afasha uruhu rwabo guhangana n’izuba, ubu bavuga ko babasha kuyabona mu bigo nderabuzima nubwo hari ubwo bajyayo rimwe na rimwe bakayabura.

Abavuganye n’itangazamakuru rya Flash, bavuze ko ubu bahangayikishijwe na kanseri y’uruhu ibibasiye muri iyi minsi.

Aba bagaragaza ko  kudasuzumwa bihoraho benshi bisanga barwaye iyi kanseri, akenshi bikarangira bamwe ibatwaye ubuzima, barasaba ko bafashwa kujya bakorerwa isuzumwa rihoraho kuko hari abadafite ubushobozi buhagije kugira ngo barusheho kuyirinda.

Twizerimana Vivence ati “Kanseri iterwa n’izuba kandi ubuzima duhoramo duhura n’izuba. Rero iyo utarafata ibipimo ngo umenye uko uhagaze uba ufite ubwoba ukumva nta kizere wifitiye, ugahora ucyeka ko iyo kanseri uyifite. Noneho washyiraho n’ubukene bwo mu muryango, kubera batabona ubushobozi bwo kuvurwa, ukumva urahangayitse.”

Mukamana Vumilia nawe ati “Mbese kanseri iraduhangayikishije cyane, kubera izuba abantu benshi bazana utuntu ku ruhu akaba ari two tuvamo kanseri, rero urumva ko duhangayitse.”

Inama Nkuru y’Igihugu y’Abafite Ubumuga NCPD, yo ivuga ko hari hashyizwe  imbere kugeza ku bagenerwabikorwa, ibikoresho bibafasha guhangana n’izuba ritera iyo kanseri y’uruhu.

 Bwana Ndayisaba Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’iyi nama avuga ko bagiye gukora ubuvugizi, ku buryo iri suzumwa ryajya rikorerwa ku rwego rw’ikigo nderabuzima.

Yagize ati “Mbere twabikoreye i kanombe kandi byari bifite ingengo y’imari yabyo. Gusa twareba niba byakorwa nk’uko n’abandi bijya bikorwa.”

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ivuga ko iki kibazo kitari kizwi, ariko bagiye gukorana na Minisiteri y’Ubuzima kugira ngo gikemuke bafashwe nk’uko n’abandi bafashwa.

Madam Husi Monique ashinzwe iterambere rusange n’imibereho myiza y’abaturage muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu.

Yagize ati “Nk’uko n’ubundi hahora hashakwa ibisubizo, turaza gukorana na Minisiteri y’Ubuzima kugira ngo icyo kifuzo cyabo gishyirwe mu bikorwa.”

Umuryango uharanira imibereho myiza y’abafite ubumuga bw’uruhu ivuga ko mu bantu ijana bakorewe isuzumwa muri 2019, 38 muri bo basanze barwaye kanseri y’uruhu.

Imibare y’Inama Nkuru y’Igihugu y’Abafite Ubumuga, igaragaza ko mu Rwanda habarirwa abagera ku 1.238 bafite ubumuga bw’uruhu.

CYUBAHIRO GASABIRA Gad