RDF yijeje Abanyarwanda ko umutekano w’Igihugu urinzwe

Igirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko umutekano w’Abanyarwanda, ndetse n’ubusugire bw’ubutaka bw’u Rwanda birinzwe kandi bitekanye, kandi ko zizakomeza kuwubungabunga zinahagarika ibitero bigabwa ku mipaka.

Ibi bikubiye mu itangazo igisirikare cy’u Rwanda RDF cyashyize ahagaragara kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Kamena 2022.

Hashize iminsi hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo umwuka utari mwiza kuva umutwe wa M23 watangira imirwano hagati yayo n’igisirikare cya congo  FARDC.

RDC ishinja u Rwanda  kuba umuterankunga wa M23, IBINTU U Rwanda rwamaganiye kure.