Abasenateri bagaragaje impungenge ku guhuza SACCO ku rwego rw’Akarere

Hari Abasenateri bagaragaza impungenge ku guhuriza hanwe za SACCO ku rwego rw’Akarere bakavuga ko abaturage batazazibonamo nk’uko byari bisanzwe ku rwego rw’Umurenge, kandi ko hari ubwo zitaba zikiri iz’abaturage zikaba iza Leta n’abandi bafatanyabikorwa.

Koperative zo kuzigama no kugurizanya zizwi nk’Umurenge SACCO zatangiye gukora mu mwaka wa 2009, hagamijwe guteza imbere ishoramari ridaheza no gufasha umuturage kwiteza imbere.

Gusa ni kenshi hagiye havugwa ibibazo muri izi koperative, cyane cyane ibyo gucunga umutungo w’abanyamuryango nabi no kuwunyereza, bigatuma abaturage batabona akamaro kazo.

Ni ibibazo byagiye bigabanuka ariko ntibyashira burundu.

Aha niho Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda John Rwangombwa, ahera agaragaza ko guhuza SACCO ku rwego rw’Akarere, bizafasha gukemura ibibazo byinshi byagiye bigaragaraga mu mikorere yazo.

Yagize ati “Bizaba bikora nk’ibigo by’imari noneho bikora ku rwego rwo kwishyurana n’ibindi bigo by’imari, kandi bigakorana na Banki Nkuru. Uyu munsi ntabwo bishobora gukorana natwe (Direct) bisaba kubanza kunyura mu yindi banki, rero kuzihuza bizafasha kuzamura urwego rw’imikorere byiteze imbere.”

Hari bamwe mu Basenateri bagaragaza impungenge ku guhuza SACCO ku rwego rw’Akarere, kuko byazatuma abaturage batazibonamo nk’uko basanzwe bazibonamo ziri ku rwego rw’Umurenge, kandi ko bishobora gutuma ziva mu maboko y’amakoperative zikigarurirwa na Leta ndetse n’abandi baterankunga.

Senateri Mureshyankwano Marie Rose yagize ati “Nibajije nti umurenge SACCO ari ikigo cy’abaturage, kandi ko cyashyizweho kugira ngo cyegere abaturage babone serivisi hafi yabo. Ndasaba ngo batubwire uko bazafashwa ntibajye gushaka serivisi ku Karere..”

 Naho Hon. Habiyakare François agira ati “Ndibaza niba bitazongera ikibazo cya kuba SACCO zisanzwe ari iza abaturage (ownership), aho nibizagera aho abazishinze bataziyumvamo? aho nibizagera aho abazishinze bumva ko ari koperative zabo nihajyamo imbaraga nyinshi za leta n’iz’abandi bafatanyabikorwa, kugira ngo zitere imbere noneho bakajya bicara bategereje gusa?”

Guverineri  Rwangombwa asanga nta muntu ukwiye kugira impungenge ku guhuza SACCO, ngo kuko iki gitekerezo kijya kwigwaho hari hagamijwe gukemura ibibazo byari bizugarije, no kuzongerera ubushobozi, kuko zizaba ziri ku rwego rwo gutanga serivise nk’iz’ibigo by’imari bikuru.

Yagize ati “Mu biganiro byabanje mbere SACCO yari kujya ku rwego rw’igihugu, ariko dusanga icyo kintu mwavuze cya (ownership) kidatakara dusanga yajya ku rwego rw’akarere kuko abaturage bibona mu Karere, bigiye ku rwego rw’igihugu byaba bibasize.  Rero twumva ko nta kibazo cya ownership kizabaho, kandi turizera ko nibimara guhuzwa zizakora neza kuko n’ubu hari izikora neza, kandi ziri ku rwego rw’umurenge.”

Nkuranga Aimable uyobora Ishyirahamwe ry’Ibigo by’Imari iciriritse mu Rwanda AMIR, avuga ko uko abaturage basanzwe bakorana na SACCO nta kizahinduka, ngo kuko n’ubundi izisanzwe ku mirenge zizakomeza gukora, ariko nk’amashami ya SACCO y’Akarere.

Yagize ati “Icyo abaturage baba bakeneye nuko haba hari SACCO baba bakeneye kubitsa amafaranga bagasanga harafunguye, bakenera kuyabikuza bagasanga harafunguye, bakenera gusaba inguzanyo bagasanga harafunguye. Ibyo byose rero bizakomeza kuhakorerwa ariko noneho habeho ikipe yubatse neza ku rwego rw’akarere, ibasha gukurikirana ibikorwa bya SACCO mu mirenge yose.”

Leta y’u Rwanda igaragaza ko mbere y’ishyirwaho ry’imirenge SACCO, abanyarwanda bakoranaga n’ibigo by’imari bari 21% ariko kugeza ubu 7% nibo badakorana nabyo, bivuze ko abanyarwanda bangana na 93% bakorana n’ibigo by’imari.

Imibare ya Banki Nkuru y’u Rwanda kandi igaragaza ko abangana na miliyoni 3 aribo banyamuryango bakorana na SACCO 416, zibarizwa mu gihugu hose.

CYUBAHIRO GASABIRA Gad