Rwanda-UK: Indege yari kuzana abimukira ba mbere yahagaritswe

Indege yagombaga kuvana abimukira ba mbere binjiye mu Bwongereza mu buryo butemewe n’amategeko bajyanwa mu Rwanda, yahagaritse habura iminota mike ngo ihaguruke.

Ni icyemezo cyafashwe kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Kamena 2022, nyuma yaho Urukiko rw’i Burayi rushinzwe kurengera uburenganzira bwa Muntu(European Court of Human Rights, ECHR), rutegetse ko kohereza aba bimukira mu Rwanda bihagarara.

BBC yanditse ko abimukira 7 aribo byari byitezwe ko bajyanwa mu Rwanda, ariko biba ngomba ko bayikurwamo umwanzuro ukimara gusohoka.

“Nari narabivuze ko iyi gahunda kugira ngo igerweho bitazapfa koroha, Kandi natunguwe n’umwanzuro w’urukijo uje ku munota wa nyuma ugatuma indege y’uyu munsi idahaguruka.”
Minisitiri ushinzwe Umutekano w’Imbere mu gihugu mu Bwongereza, Priti Patel

Yongeyeho ko “Biratangahe ko urukiko rw’i Burayi rushinzwe kurengera uburenganzira bwa Muntuari rwo rubigizeml uruhare nubwo hari byinshi byari byaragezweho mu nkiko zacu.”

Nubwo bimeze bitya Minisitiri Patel yashimangiye ko u Bwongereza butari bukomwe mu nkokora n’iki cyemezo ahubwo ko igihe gukomeza gutegura ingendo zagombaga gukurikiraho.