U Rwanda ntirwaciwe intege n’ihagarikwa ry’indege izanye abimukira –Yolande Makolo

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko itaciwe intege n’icyemezo cyahagaritse ku munota wa nyuma urugendo rw’abimukira bagombaga kuva mu Bwongereza, kuko ubu buryo buzatanga igisubizo ku bibazo bimaze igihe by’abimukira.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Kamena 2022, nibwo indege ya mbere itwaye abimukira babaga mu Bwongereza mu buryo butemewe n’amategeko, yari itegerejwe i Kigali.

Mbere y’uko urwo rugendo rutangira, byaje gutangazwa ko umwe mu bantu bagombaga koherezwa mu Rwanda, Urukiko rw’Uburayi rw’Uburenganzira bwa Muntu (ECHR) rwahagaritse by’agateganyo ko ajyanwa mu Rwanda. Bagenzi be nabo bahise baboneraho, ndetse urukiko rubyemeza uko.

Ku wa 14 Mata 2022, ni bwo u Rwanda n’u Bwongereza byashyize umukono ku masezerano y’imyaka itanu, rwemera kwakira abimukira binjiye muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko guhera ku wa 1 Mutarama 2022.

Igihe cyanditse ko Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yatangaje ko u Rwanda rwiteguye kuzakira aba bimukira igihe cyose bazahagerera.

Yagize ati “Ntabwo twaciwe intege n’ibi byemezo. U Rwanda rushyigikiye byuzuye ko ubu bufatanye bushyirwa mu bikorwa. Uburyo abantu barimo gukora ingendo zishyira ubuzima bwabo mu kaga ntabwo byakomeza kuko birimo gutera benshi ibyago bitavugwa.”

“U Rwanda rwiteguye kwakira abimukira ubwo bazaba bahageze, bakazahabwa umutekano n’amahirwe mu gihugu cyacu.”