Ese izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda bujyana n’izamuka ry’imibereho y’umuturage?

Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare cyasohoye icyegeranyo cy’uko umusaruro mbumbe mu gihembwe cya mbere cya 2022 wari uhagaze.

Iki kigo cyatangaje ko ubukungu bw’U Rwanda bwazamutse ku kurugero rwa 7.9%  mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka.

Muri  iki gihembwe  umusaruro mbumbe w’igihugu wari  miliyari   3,025  z’amafaranga y’u Rwanda, uvuye kuri Miliyari 2,588  mu gihembwe cya mbere cya 2021 .

Serivise zatanze 47% by’umusaruro mbumbe, Ubuhinzi butanga 23%, inganda zitanga 22%.

Iri zamuka ry’ubukungu  mu gihembwe cya mbere cya 2022, ngo ryatewe n’ingamba zo kuzahura ubukungu Leta yafashe.

Hakunze kwibazwa niba izamuka ry’ubukungu bw’igihugu, rijyana n’izamuka ry’ubukungu bw’umuturage kugiti cye.

Kuri iki  Ivan Murenzi Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’Ibarurishamire yasubije yifashishije urugero.

Ati “ Ntanze urugero  iyo tuvuze ngo serivise yiyongereyo 7%.  Izo serivise ufashe urugero rworoshye  wenda nk’amahoteli afunguye agakora akinjiza amafaranga aba akora afite abantu akoresha bafite akazi, aba akora akoresha ibintu bitandukanye birimo  ibyo kurya abahinzi bahinze.”

Izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda mu gihembwe cya mbere cya 2022, risanze abaturarwanda bakomeje kwinubira izamuka rikabije  ry’ibiciro ku masoko.

Ni izamuka bisonanurwa ko riterwa n’ingaruka z’intambara y’u Burusiya na Ukraine ku bucuruzi, ndetse n’ibibazo bishIngiye kuguhererekanya ibicuruzwa.

Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Dr Uziel Ndagijimana yagaragaje ko leta ntacyo yakora ngo ihagarika izamuka ry’ibiciro ku masoko, kuko riterwa n’impamvu ziva hanze y’Igihugu.

Icyakora  avuga  ko Leta izakomeza gukora ibishoboka bituma ibiciro  bitarushaho kuremerera abaturage ariko  anatanga inama  y’uburyo Abaturwanda bakwiye kwitwara muri ibi bihe byizamuka ry’ibiciro ku masoko.

Ati “ Icya mbe ni ukuzamura umusaruro, kuko iyo ibicuruzwa bibonetse ku bwinshi ibiciro nabyo bigenda bimanuka. Hari byinshi dukorera mu gihugu nk’umusaruro w’ubuhinzi tugashyiramo imbaraga zishoboka zose, kandi bagakomeza kwitabira kubikoresha haba ari ukugura ibihingwa byacu mu Rwanda, cyangwa ibiva mu bworozi, ari ibiba mu nganda zacu imbere mu gihugu.”

Urebye uburyo umusaruro w’ibyiciro w’ubukungu wazamutse ubuhinzi bwazamutse ku ijanisha rito rya  1%, ugeranyije n’inganda zazamutseho 10% na serivise zazamutseho 11%.

Inzego zishinzwe ubukungu bw’igihugu zasobanuye ko ubuhinzi bwazamutse ku ijanisha rito mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka, bitewe n’ihindagurika ry’ikirere ryanateye amapfa hamwe na hamwe.

Daniel Hakizimana