Rwanda-RDC: Ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi biri kuganirwaho na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Yolande Makolo, yavuze ko ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bari kuvugana ku bibazo biri hagati y’ibihugu byombi.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Kamena 2022, mu kiganiro n’itangazamakuru, aho  inzego zinyuranye zagaragaje aho imyiteguro y’inama ya CHOGM igeze.

Makolo yavuze ko iperereza riri gukorwa ku musirikare wa wa FARDC warashwe bivugwa ko nawe yarashe ku bapolisi b’u Rwanda i Rubavu.

Yongeyeho ko Abapolisi b’u Rwanda babiri bakomeretse, bari kwitabwaho mu bitaro.

Ati “Abanyarwanda n’abashyitsi bacu bakwiriye kwizera umutekano.”

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane iravuga ko u Rwanda rwiteguye  gutanga ingabo zo kugarura amahoro muri RDC, nk’uko byifujwe n’umuryango wa EAC.

Guverinoma y’u Rwanda yasabye abanyarwanda by’umwihariko abaturiye imipaka y’u Rwanda na RDC gutuza ntibite ku bushotoronyi.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Mukuralinda Alain ati “Abanyarwanda bakwiye gushyira umutima hamwe bagatuza kuko abayobozi barimo gushaka umuti w’ikibazo.”