Ambasade ya Repubulika ya Uganda mu Rwanda, irashima u Rwanda uko rwateguye inama y’ibihugu bikoresha urirumi rw’icyongereza kandi yizeza ko Uganda yiteguye gufasha u Rwanda mu buryo bushoboka.
Ibi ni ibyatangajwe na Ambasaderi mushya wa Uganda mu Rwanda Retired Maj. Gen. Robert Rusoke, mu gikorwa kigamije kumenyekanisha ubukerarugendo n’umuco wa Uganda, kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Kamena 2022.
Indirimbo zubahiriza u Rwanda na Uganda zongeye kuriririmbwa zikurikirana ku butaka bw’u Rwanda.
Aho ni ku cyicaro cya Ambasade ya Uganda mu Rwanda iherereye mu karere ka Gasabo mu birori byo kumenyekanisha ubukerarugendo n’umuco wa Uganda, byiswe ‘Uganda Night’.
Ni ibirori byagaragayemo kwizihirwa kw’abiganjemo abadipolomate ku mpande zombi …Ikimenyetso cyafatwa nka simusiga ku isura nshya y’umubano w’u Rwanda na Uganda.
Byarenze kumenyekanisha ubukerarugendo bwa Uganda, ahubwo bisatira inama ya CHOGM u Rwanda ruri Kwakira muri 2022, ariko Uganda yarayakiriye mu mwaka wa 2007.
Ambasaderi mushya wa Uganda mu Rwanda Retired Maj. Gen. Robert Rusoke, wari umaze amasaha make atanze impapuro zimwerera guhagararira igihugu cye mu Rwanda, ashima byimazeyo uko u Rwanda rwateguye inama ya CHOGM, ndetse avuga ko igihugu cye kiri inyuma y’u Rwanda, abineraho gusaba abagande bazitabira CHOGM kuzasura ibyiza by’u Rwanda.
Yagize ati “Turanezerewe cyane kubera urwego rw’imyiteguro ndetse n’ibikorwaremezo byubatswe. Mwaduteye ishema kandi turi hano kubashyigikira, kandi twizeye ko inama ya CHOGM izagenda neza, tunizeye ko tuzakomeza kugirana ibiganiro mugihe kiri imbere. Inyungu zo ni nyinshi reba nawe abashyitsi tugiye kwakira, tugiye kwakira ibihumbi by’abashyitsi bavuye hafi na kure kandi bazazana inyungu, nibyo turi kugerageza kubwira abantu ngo baze barebe ubwiza bw’ibihugu byacu.”
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda, nayo yijeje Uganda ko izayishyigikira mu guteza imbere ubukerarugendo bwayo, mu nyungu z’ibihugu byombi.
Monique Mukaruliza ni Umujyanama muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda.
Yagize ati “Murabizi ko ubonye Viza y’ubukerarugendo muri aka Karere kacu ashobora kuza mu Rwanda, akajya Uganda akajya na Kenya, twumva rero ari ibintu tugomba gushyira hamwe, kugira ngo twamamaze kandi bizagirira abaturage bacu akamaro. Kandi no kubereka y’uko dushyigikiye igikorwa cyo kwamamaza ibikorwa by’ubukerarugendo biri mu gihugu cyabo, ndetse n’ibiri mu muryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba.”
Uganda Night ni igikorwa cyari kigamije kwerekana ibikorwa by’ubukerarugendo bigaragara muri Uganda, binyuze mu kwerekana umuco wa Uganda, ibyiza nyaburanga by’icyo gihugu n’ibindi, amahirwe y’ishoramari ari mu rwego rw’ubukerarugendo muri Uganda n’ibindi.
Hamuritswe kandi ikirango gishya cy’ubukerugendo bwa Uganda cyiswe “Explore Uganda – the Pearl of Africa.”
Ni igikorwa cyafashwe n’abatari bacye, nk’umusaruro w’ako kanya wo kuzahuka k’umubano hagati ya Uganda n’u Rwanda, wari umaze igihe urimo agatotsi.
Ikirango gishya cy’ubukerugendo bwa Uganda cyiswe “Explore Uganda – the Pearl of Africa.”
Tito DUSABIREMA