Urubyiruko rwo muri Commonwealth rwagaragaje aho Leta na za Guverinoma bigomba gushyira imbaraga

Urubyiruko rwo mu bihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza byibumbiye mu muryango wa Commonwealth, rwagaragarije Leta na za guverinoma z’ibyo bihugu, bimwe mu bibazo by’ingutu bibangamiye abakiri bato, ari nabo bagize umubare munini w’abaturage b’ibihugu bigize uwo muryango.

Ibyo bibazo birimo ibura ry’akazi, ireme ry’uburezi, ihindagurika ry’ibihe n’ibindi.

Kuri uyu wa 19 Kamena 2022, i  Kigali hateraniye ihuriro ry’urubyiruko rwo mu bihugu byo mu muryango ukoresha ururimi rw’icyongereza, akaba ari nacyo gikorwa cyabimburiye imirimo y’inama na CHOGM u Rwanda rwakiriye.

Muri miliyari zirenze ho gato ebyiri n’igice z’abaturage,  b’ibihugu byibumbiye mu muryango w’ibikoresha ururimi rw’icyongereza, miliyari irenga ni urubyiruko ruri munsi y’imyaka 30, bivuze ko 60% by’abaturage ba Commonwealth ari abakiri bato.

Birasa n’aho ibibazo byugarije urubyiruko rw’ibihugu biri muri uyu muryango uko ari 54 bifite ikita rusange, kuko bigaruka cyane ku ibura ry’akazi, uburezi budashamaje kuri bimwe mu bihugu bigize uyu muryango n’ibindi nk’uko bigarukwaho na Judith Esprerance Tsemo wo muri Cameroun na  Alex TAUPEA wo mu birwa bya Solomon.

Judith Esprerance Tsemo yagize ati “Mu gihugu cyacu Cameroun inzitizi nyamukuru urubyiruko ruhura nazo harimo mbere na mbere kubura ireme ry’uburezi, kubera ko byose bihera ku ireme ry’uburezi, cyane cyane ikibazo cy’ibikorwaremezo. Dukeneye ibikorwaremezo byujuje ubuziranenge, inyubako z’amashuri zimeze neza, kugira ngo abanyeshuri bashobore kwiga neza.”

Alex TAUPEA we ati “Hari byinshi bigira ingaruka ku rubyiruko mu gihugu cyanjye. Urugero ni ibura ry’akazi,icyo ni kimwe,hari ihindagurika ry’ibihe, hari ingaruka z’ihindagurika ry’igihe ku kiremwa muntu by’umwihariko ku rubyiruko.”

Kuba hakiri ibibazo by’ingutu bibangamiye ahazaza h’urubyiruko rwo mu bihugu byibumbiye muri CommonWealth, binashimangirwa na Bwana Kim Allen ukuriye inana y’urubyiruko muri uwo muryango, urimo ibihugu byinshi byo ku mugabane w’Afurika.

Yagize ati “Ibibazo by’uyu munsi ni uruhurirane ugereranije n’imyaka 10 ishize. Isi iragenda yigobotora gahoro gahoro icyorezo, ni ikibazo cyagize ingaruka ku buzima bwacu mu buryo bwinshi, ariko hari ihindarika ry’ibihe, gutakaza  urusobe rw’ibinyabuzima, ivangura  no kutagera ku bukungu.”

Ubunyamabanga bukuru bw’umuryango w’ibihugu bikoresha icyongereza, bwasabye ko amategeko n’ibyememezo bifatwa na za leta z’ibihugu biri muri uwo muryango bigomba kuba birengera inyunga z’imibereho myiza y’abakiri bato, kandi mu buryo bungana.

Dr Arjoon Suddhoo ni umunyamabanga mukuru wungirije w’umuryango  wa Commonwealth.

Ati “Mwite ku bushobozi n’uburenganzira bw’abakiri bato kandi hajyeho uburyo bwo kunononsora, gushyira mu bikorwa, gusesengura no kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano, amategeko, ingamba na Porogaramu yaba mu bya politiki, mu by’ubukungu n’imibereho myiza kandi ku nzego zose, kugira ngo abakiri bato babyungukiremo mu buryo bungana.”

Minisiteri y’urubyiruko n’umuco yo yasabye urubyiruko rwo mu muryango nw’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza, kuba biteguye gufata inshingano z’ahazaza habo, aho kumva ko hari undi ugomba kubibakorera.

Madamu Rosemary Mbabazi ni minisitiri muri iyi minisiteri.

Yagize ati “Ese murahari kugira ngo ahazaza hanyu habe hari mu biganza byanyu? Cyangwa murabitegera ahazaza? Ese murakora ibikinewe  kugira ngo mureme ahazaza hanyu? Cyangwa mwabihariye amahirwe? Ese mwiteguye gusiga Isi ari nziza kurusha uko mwayisanze? Cyangwa ni inshingano z’undi muntu?”

Icyakora urubyiruko rwo mu bihugu byo mu muryango ukoresha ururimi rw’icyongereza, rwizeye ko ibitekerezo n’ibisubizo ku bibazo bafite bishakirwa umurongo mu ihuriro ribahurije i Kigali, no mu nama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma nayo itegerejwe muri iki cyumweru mu Rwanda.

Tito DUSABIREMA