Umuryango w’Ubucuruzi wa Afurika y’Iburasirazuba (East African Business Council), uravuga ko ubucuruzi mu bihugu bigize uyu muryango bukomeje guhura n’imbogamizi z’ubucuruzi zitari imisoro n’amahoro (Non-Tariff Barriers-NTBs ), bityo ibihugu biwugize bikaba bisabwa kwihutisha ingamba zikuraho izi mbogamizi .
Ubufatanye mu kumuzamura iterambera ry’ubukungu ni imwe mu ntego z’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba.
Abacuruzi muri uyu muryango bashima leta z’ibihugu ingamba zafashwe mu gukuraho imbogamizi zishingiye ku misoro.
Nubwo bimeze gutyo ariko ngo ikibazo kibakomereye ni imbogamizi z’ubucuruzi zitari imisoro n’amahoro ibizwi nka Non-Tariff Barriers-NTBs.
Aba bagaragaza ko nta gikozwe ngo nazo zikurweho byakomeza gukoma mu nkokora ubuhahirane hagati y’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Izo mbogamizi z’ubucuruzi zitari imisoro, ngo ahanini ziterwa no kuba bimwe mu bihuhugu byirebaho gusa mbere yo kureba inyungu rusange z’umuryango.
Kalisa John Bosco ni Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umuryango w’Ubucuruzi wa Afurika y’Iburasirazuba (East African Business Council).
Ati “Urebye EAC ugereranyije n’ahandi twakoze akazi gakomeye, kuko urabizi ukwihuza kw’igihugu ni urugendo. Ntabwo imbogamizi zose zitari imisoro zose wahita uzikuraho, kubera ko hari nubwo ibihugu bibanza kureba inyugu zabyo cyane ko bitanafite ubukungu bungana, kuko hari ibivuga ngo nidufungura turahomba, ibyo twinjizaga cyangwa se guhangana ku isoko bitunanire, usange ibyacu biraduhombeye.”
Yunzemo agira ati “Izo nazo ni imbogamizi z’ubucuruzi zitari imisoro, kubera ko abantu barareba ibyo bahomba, bareba uguhangana ku isoko kw’abikorera kuko niba uteje imbere inganda ugomba no kuzirinda. Gusa hari intambwe igenda iterwa muri EABC mu gushaka uko imbogamizi z’ubucuruzi zitari imisoro zose zavaho, kandi turabona hari ubushake bwa Politiki bwo gukuraho izo mbogamizi.”
Umuyobozi mushya w’Umuryango w’Ubucuruzi wa Afurika y’Iburasirazuba Angelina Ngalula, ari nawe mugore wa mbere uyoboye uyu muryango, avuga ko agiye gushyira imbaraga mu guteza imbere ubuharirane mu bihugu bigize uuyu muryango.
Ati “Natorewe kuba umuyobozi w’Umuryango w’Ubucuruzi wa Afurika y’Iburasirazuba, kandi ndabyemera biranyuze. Icyo ngiye kwihutira gukora rero ni uguteza imbere ubuhahirane mu muryango.”
Ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bisabwa gutera intambwe eshanu kugira ngo bigera ku kwihuza kwa nyako.
Izo ntambwe zirimo isoko ry’ubucuruzi rihuriweho, guhuza za gasutamo, guhuza isoko ry’ubucuruzi, guhuza ifaranga, no gushinga Leta imwe.
Gusa abarebera ibintu ahirengeye bagaragaza ko gutera izi ntambwe zose kugera ku ya nyuma yo gushing Leta imwe, bisaba ko ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, byigobotora ingoyi y’ibibazo bya Poltiki ikunze kuboha uyu muryango, bigatuma utagera ku ntego zayo.
Daniel Hakizimana