Igikomangoma Charles aragera i Kigali kuri uyu wa Kabiri

Igikomangoma cya Wales mu Bwami bw’u Bwongereza, Charles n’umugore we bari bugere i Kigali, kuri uyu wa Kabiri, tariki 21 Kamena 2022, aho bitabiriye inama y’Abayobozi Bakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zo mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza, CHOGM,iri kubera mu Rwanda.

Ibiro by’u Bwami bw’u Bwongereza bibinyujije kuri Twitter nibyo byatangaje Igikomangoma Charles n’umugore we kuri uyu wa kabiri.

Muri iyi nama ya CHOGM, Prince Charles azaba ahagarariye nyina umubyara akaba n’Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II utarabashije kuboneka.

Igikomangoma Charles gikunze guhagararira Umwamikazi Elisabeth II mu bikorwa bitandukanye by’Umuryango wa Commonwealth, birimo ingendo, ibikorwa bya gisirikare, ibyo gufasha n’ibindi.

Tariki 14 Werurwe 2022, nibwo byatangajwe ko Igikomangoma Charles n’umugore we, Camilla [Duchess of Cornwall] bazitabira inama ya CHOGM.

Icyo gihe Igikomangoma Charles yatangaje ko we n’umugore we bishimiye kwitabira inama ya CHOGM, kandi ko ari ingenzi guhuriza hamwe ibihugu binyamuryango bya Commonwealth.

Yakomeje avuga ko Commonwealth ihagarariye imico n’imigenzo itandukanye, inararibonye n’impano zishobora gufasha mu kubaka ahazaza heza.

Umuryango wa Commonwealth uhuriyemo ibihugu 54 ku migabane itandatu y’Isi, bikoresha ururimi rw’Icyongereza, bituwe n’abaturage bose hamwe bagera kuri miliyari 2.6.

Benshi muri abo baturage ni urubyiruko kuko rusaga 60 %.

Inama y’Abayobozi Bakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zo mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza, CHOGM, baterana buri myaka 2, ikakirwa n’ibihugu bitandukanye bigize uwo muryango.

Kuva mu 1971, hamaze guterana inama 24, iheruka kuba yabereye mu Bwongereza muri 2018.