U Rwanda rwasabwe kubaka amashuli ageretse mu nyungu z’ubutaka

Abaturage n’abadepite bagaragarije minisiteri y’uburezi ko amashuri agomba kubakwa ari ageretse mu rwego rwo gukesha umujyi wa Kigali no kurondereza ubutaka.

Iyo utembera hirya no hino mu mujyi wa Kigali amashuri amwe yubatse mu buryo buhurutuye.

Iyi ni imyubakire inengwa n’abaturage bo mu mujyi wa Kigali baragaza ko itajyanye n’igihe kandi ikomeje guteza akajagali mu  mujyi.

Umwe muri bo  aragira ati “  Leta y’u Rwanda yakagombye kurondoreza ubutaka mu gihe yubaka inyuba z’amashuri kugirango irondereze ubutaka, ubu tuvuga ubutaka burimo guhenda mu mujyi wa Kigali, Abanyeshuri bakeneye aho kwidagadurira nkaho bakinira n’ibindi.”

Iki kibazo cy’inyubako z’amashuri giherutse kugarukwaho n’abadepite mu nteko ishingamatego, bagaragaje ko zirimo guteza umwanda mu mujyi ndetse no gufata umwanya munini w’ubutaka.

Depite Rwaka Pierre Claveri arasaba Leta kubaka inyubako zitumburutse kugirango haronderezwe ubutaka

Aragira ati “  Ibyumba by’amashuri bigenda byubakwa biragenda bisatira naho guhingwa ejo nejo bundi uganasanga ubutaka bwo gukoresha burabuze ariko mwakagombye gushaka ingengo y’imari ihagije mukubaka mujya hejuru kubera ubutaka bucye dufite buriya ntabwo buhenze ugereranije n’akamaro bifite mu gihe kirekire.”

Minisiteri y’uburezi igaragaza ko iki kibazo yari isanzwe ikizi  ndetse ko iteganya kugishyira mu ngengo y’imari yo mu bihe biri imbere hagendewe ku bushobozi buzajya buboneka .

Uyu minisitiri w’uburezi Dr Uwamariya Valantine “ Ikijyanye no kubaka amashuri tugana hejuru nibyo dukomeje kuganiro kuko usanga n’ubuka buhenze kuruta inyubako ishobora kuhajya cyane nko mu mujyi wa Kigali na Musanze bivuze ko ari gahunda tugomba gushyiramo imbaragara bigendanye nuko ingengo y’imari izagenda iboneka”

Kugeza ubu haracyakomeje kugaragara icyuho mu kubaka amashuri ageretse kuko imibare ya minisiteri y’uburezi igaragaza ko amashuri arimo kubakwa muri ibi bihe asanzwe ari ku gipmo cya 44% naho ageretse ari 9.7%.

Ntambara Garleon Flash FM.TV.