Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bifatanyije n’igikomangoma mu Bwami bw’u Bwongereza Charles, Minisitiri w’Intebe Boris Johnson n’Umunyamabanga mukuru wa Commonwealth Patricia Scotland, hamwe n’abandi bayobozi bakuru b’ibihugu na za Guverinoma ziri muri Commonwealth mu birori byo gufungura inama ya CHOGM.
Igikomangoma mu Bwongereza Prince Charles, ahagarariye nyina umubyara akaba n’Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II utarabashije kuboneka muri iyi nama.
Umuryango wa Commonwealth uhuriyemo ibihugu 54 ku migabane itandatu y’Isi, bikoresha ururimi rw’Icyongereza, bituwe n’abaturage bose hamwe bagera kuri miliyari 2.6.
Benshi muri abo baturage ni urubyiruko kuko rusaga 60 %.
Inama y’Abayobozi Bakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zo mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza, CHOGM, baterana buri myaka 2, ikakirwa n’ibihugu bitandukanye bigize uwo muryango.
Kuva mu 1971, hamaze guterana inama 24, iheruka kuba yabereye mu Bwongereza muri 2018.