Mugihe hari abaturage bakomeje kugaragara mubikorwa byo kubaka mu tujagari mu mujyi wa Kigali no muyindi iwunganira, byatumye bamwe mu Basenateri bibaza niba abaturage baragize uruhare mu gukora ibishushanyo mbonera byaho.
Inzego zishinzwe imiturire zigaragaza ko umujyi wa Kigali n’indi mijyi iwunganira, yamaze gukorerwa ibishushanyo mbonera, hagamijwe kugira imijyi umuturage ashobora kubamo, afite ubuzima bwiza kandi afite ibikorwaremezo byose akenera.
Gusa ishyirwa mubikorwa ry’ibi bishushanyo mbonera, rikunze gukomwa mu nkokora n’abashaka kubaka bijyanye n’amikoro yabo, bitajyanye n’ibisabwa n’igishushanyo mbonera.
Umwe mubaturage ati“Igishushanyo mbonera ntabwo kireba uwariwe wese, none niba bavuga ngo inzu igomba kuhaba igomba kumera itya, wa wundi uvuga ngo azahaba, azaba afite ubushobozi?”
Undi nawe ati “Igishushanyo mbonera kugira ngo cyubahirizwe uko bikwiye, mbere na mbere numva bareka umuntu akubaka akurikije uko ubushobozi bwe bureshya, ukaba wakubaka akazu gato bakakubwira ukagakora neza.”
Hari impungenge zigaragazwa na bamwe mu basenateri z’uko abaturage bashobora kuba batagize uruhare mu ikorwa ry’ibishanyombonera by’Imijyi, bakurikije ko imbogamizi babona mu ishyirwamubikorwa ryabyo.
Nk’ubu ngo abaturage banshi bajya kubaka kure y’umujyi wa Kigali, nyamara ngo hari ahantu henshi hagaragara ibisamubu bitubatse muri Kigali.
Aba ni bamwe mu Basentari bagize Komisiyo ya Sena y’iterambere ry’Ubukungu n’Imari.
Senateri Mureshyankwano Marie Rose ati “Igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali nacyo ni cyiza, turagishima kuba cyaratangiye no gushyirwa mu bikorwa nabyo ni byiza, ariko haracyarimo ikibazo cy’uko hamwe na hamwe usanga hakiri ibihuru byinshi cyane, ibyo bihuru bitubatse mu mujyi wa Kigali, ugasanga abantu benshi barajya kubaka hirya no hino muri ya mijyi yunganira Kigali.”
Yakomeje agira ati “Barajya nka za Ruyenzi, barajya Nyamata, barajya Rwamagana, ugasanga mu mujyi hafi hari henshi hasigaye ibihuru bitera umuntu kwibaza ngo ese Master plana(igishushanyo mbonera) yacu ntiyaba yarahanitse cyane, ibijyanye n’imyubakire bitajyanye n’ubushobozi bw’abatuye umujyi wa Kigali.”
Umwe mu Basenateri aherutse gusaba ko inzego bireba zose zikwiye kumanuka, zigasobanurira abaturage ibijyanye n’ibishushanyombonera, ku buryo umuturage yumva ikigamijwe. Senateri Dushimimana Lambert, ni Perezida wa Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere
Ati “ Nimugere hasi cyane no mu midugudu mukorane n’abayobozi b’inzego z’ibanze bari hasi, kuburyo igishushanyo mbonera umuturage akibona agahita we yibona.”
Minisitiri w’Ibikorwaremezo Dr Nsabimana Ernest, agaragaza ko ibishushanyo mbonera by’imijyi, byakozwe hagendewe kubitekerezo by’abaturage mu ngeri zinyuranye ko ahubwo aho bitubahiziwa uko bikwiye, biterwa n’intege nke z’abashinzwe kubikurikirana.
Ati “ Hagiye habaho amamurikagurishwa ya Master Plan (igishushanyo mbonera) aho ageze, kugira ngo abaturage nabo bagende batanga ibitekerezo aho yabaga igeze, ndetse si n’abaturage gusa hagiye haba na sosiyete sivile, abacademia. Mu by’ukuri ushobora kuba ufite igishushanyo mbonera, ariko ugusanga ishyirwa mubikorwa risaba icyitwa physical plans (imikoreshereze y’ubutaka) aho usanga hari ahagenewe gutura hagatinda, kuko usanga physical plans(imikoreshereze y’ubutaka) ari uturere n’abo bafatanya kuzikora ntibazishyiramo imbaraga.”
Guverinoma y’u Rwanda igaragaza ko mu guteza imibere imijyi, hanashyizwe imbaraga mu kubaka amazu aciriritse mu rwego gufasha abamikoro macye, kubona amacumbi yaba ayo gukodesha cyangwa ayo kugura.
Imibare itangwa n’ikigo cy’igihugu cy’imiturire mu Rwanda igaragaza ko ubu hamaze kubakwa amazu aciriritse 1988.
Muri 2024 hazaba habonetse amazu akabakaba ibihumbi 7.
Daniel Hakizimana