Ibibazo bya RDC na M23 ntibyakemurwa n’igisirikare- Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yavuze ko imiryango mpuzamahanga n’ibihugu bikomeye ku Isi, byakoze ikosa ryo kumva ko ibibazo bishyamiranije umutwe wa M23 n’igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bigomba gukemurwa n’ingufu za gisirikare nyamara byari bikwiye gushakirwa umuti biciye mu nzira ya politiki.

Ibi umukuru w’igihugu yabigarutseho kuri uyu wa mbere tariki 4 Nyakanga  2022, mu kiganiro cyihariye yagiranye n’ibitangazamakuru bya leta.

Iki kiganiro cyaciye imbonankubone ku bitangazamakuru byose bya leta, umukuru w’igihugu yagitanze ku munsi u Rwanda rwizihiza isabukuru y’imyaka 28 rwibohoye.

Ni umunsi ariko Perezida Kagame yibukije ko wahujwe n’uw’ubwigenge, ndetse yaboneyeho umwanya wo  kwifuriza iyo minsi yombi Abanyarwanda.

Ati “Ubundi ubwigenge bwari kuba tariki ya 1 Nyakanga hanyuma kwibohora tariki 4, aho kugira ngo dufate umunwi umwe dufate undi nyuma y’iminsi micye twabishyize hamwe. Nagira ngo byose mbishyize hamwe nifurize umunsi mwiza ku banyarwanda bose.”

Icyakora birasa n’aho umwanya munini muri iki kiganiro wihariwe no kubaza ku ngingo iri muri ziri kwandikwa kuri page (soma Paje) y’imbere mu binyamakuru muri ibi ibihe, ijyanye n’imirwano yongeye kubura hagati y’ingabo za leta ya Kinshasa n’umutwe wa M23.

Ni imirwano ababikurikiranira hafi bavuga ko noneho yaje mu yindi sura itandakunye n’iyari yahuje impande zombie, mu myaka ya za 2012 kuko noneho M23 iri kubonwa mu isura y’ingabo zirwana nk’aho atari inyeshyamba.

Perezida Kagame mu nshuro nke akunda kuvuga kuri ikibazo, kuri ubu abanyamakuru bongeye kukimubazoho asubiza ko ikosa ryakozwe n’ibihugu bikomeye ndetse n’umuryango mpuzamahanga, ari ukumva ko ibibazo by’intambara ya M23 bigomba gukemurwa mu nzira y’ingufu za gisirikare, aho gukemurwa mu buryo bwa politiki.

Ati “Reka nguhe urugero, hari  icyo bita  M23, habaye ibibazo mu mwaka wa 2012. Ibyo bibazo byajemo ibihugu by’ingeri zose, uturere ndetse n’imiryango mpuzamahanga nka Loni, ibihugu binini, ibifite imbaraga bikunze gufata ibyemezo ku ngingo nyinshi. Ariko bakoze ikosa rikomeye n’icyo gihe twarigarutseho, kuko ibibazo nk’ibyo ntabwo bikemurwa n’imbaraga za gisirikare, ntabwo bisaba ibisubizo bya gisirikare, ahubwo bisaba birushijeho ibisubizo bya Politiki.”

Kimwe mu bitera imirwano n’umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ni ihohoterwa rikorerwa abanye-Congo bavuga ikinyarwanda ndetse hakaba abafite umugambi wo kubohereza mu Rwanda.

Ibi Perezida Kagame nabyo abona hari umuti wabyo ushoboka.

Ati “Kuvuga ko abo baturage ari ab’u Rwanda ni ikosa rikomeye, imyaka yose babaye muri Congo, bazi Congo nk’igihugu cyabo ,ariko nyine hivanzemo n’ibibazo byo gushyiraho imipaka mu gihe cyo hambere mu gihe cy’abakoroni. Rero niba ushaka gusubiza inyuma abo baturage ukabirukana mu gihugu cyabo, ibyiza ni uko wabirukanana n’ubutaka bari batuyeho.”

Muri uyu mwaka wa 2022 nibwo umutwe wa M23 wongeye kubura imirwano ku ngabo za Congo Kinshasa nyuma y’imyaka 12 ikubiswe inshuro gusa.

Kinshasa ishinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23, ariko ni ibirego u Rwanda rutahwemye gutera utwatsi, ahubwo rugashinja umutwe wa Loni uri kugarura amahoro muri RDC, gufatanya n’igisirikare cy’icyo gihugu ndetse n’inyeshyamba za FDLR, gushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Tito DUSABIREMA