Imihanda yubakwa n’abaturage bishatsemo amikoro uracyemangwa ubuziranenge

Nyuma y’uko hirya no hino mu guhugu hakunze kumvikana abaturage bishatsemo amikoro bakiyubakira imihanda, hari impungenge kubuziranenge bwayo zigaragazwa na bamwe mu Basenateri, aho basaba inzego zishinzwe ibikorwaremezo kujya zigenzura ireme ry’iyo mihanda, kandi zigakorana bya hafi n’abandi bose bafite ubushake bwo kuyiyubakira.

Izi mpugenge zishingira ku buryo abaturage baba bayubatse mu buryo bwabo, nta bufasha bw’abahanga mu kubaka imihanda.

Ni impungenge Senateri Laetitia Nyinawamwiza, aherutse kugaragariza Minisiterui y’ibikorwaremezo.

Ati“Mujya mubibona nyakubahwa Minisitiri ko hari abaturage bagira ubushake bakiyubakira imihanda, kandi koko bakabikora. Kuki mudafasha abo baturage ngo mumenye aho bafite ubushobozi bucye, yaba ari mu mfaranga, yaba ari mu bumenyi ngo mubafashe kubaka imihanda izamara igihe? Kuko usanga bashyizemo amafaranga yabo, ariko kubera ubushobozi bucye mu bushobozi no mu bumenyi ugasanga badafite uko bizakorwa, buri wese ararwana n’imbere y’inzu ye, ariko ntazi aho ya mazi aturuka imbere y’inzu ye azanyura.”

Hari abaturage nabo bagaragaza ko kuba abaturage basigaye bishakamo amikoro bakiyubakira imihanda ari igikorwa cyiza, ariko baba bakeneye n’ubufasha bwa Leta yaba ubw’amafaranga cyangwa ubwatekinike kugira ngo bubake imihanda ifite ireme.

Umwe ati Ati “ Niba twishyize hamwe tukajya gukora uwo muhanda, nta muntu utubwiye ngo umuhanda ugira ibipimo ibi n’ibi, twebwe tubikoze uko tubibona. Urumva se hatarimo imbogamizi?”

Undi nawe ati “ Niba abaturage bifashe bakavuga ngo igikorwaremezo iki n’iki bakaba bagikora nta kintu biba bitwaye, ariko na Leta igomba kubareba ikabongerera nko ku mafaranga kuburyo n’ibyo bari bukore biba bifite agaciro.”

Mugenzi wabo ati “ Hari abubaka imihanda cyangwa ibindi bikorwaremezo muri rusange, ariko kubera nta bumenyi baba bafitemo, hakwiye umwenjennyeri akabafasha, kuko badakurikiranwe bashobora guca umuhanda hari ahantu hajyaga iteme ntibarishyiremo.”

Minisiteri y’Ibikorwaremezo ivuga ko igiye gushyira imbaraga mu gufatanya n’abaturage bafite ubushake bwo kwiyubakira imihanda.

Dr. Nsabimana Erneste ni Minisitiri w’Ibikorwaremezo.

Ati “ Byibura tugire ‘basic design’ abaturage niba bashaka kubaka umuhanda w’umugenderaniro mu bushobozi bwabo bavuge bati ‘basics’ zimeze gutya, amazi ayoborwa gutya, hajyaho ‘couche’ imwe, ‘couche’ ebyiri ndetse n’ibiba ngombwa n’agaciro kuwo muhanda kamenyekane. Kuko bimaze kugaragara ko hari n’ababyihisha inyuma, ugasanga abaturage bishyize hamwe bati umuhanda uraha ngaha turawukorera aya ngaya, nta ‘design’ ni miliyoni 80 nta ‘basics’.”

Mu ngendo Abadepite mu Nteko Inshingamategeko baherukamo mu Turere n’Umujyi wa Kigali, basanze imihanda idatunganye cyangwa itanahari, ari bimwe mu bibazo bikomeye mu turere dutandukanye.

Hari hamwe abaturage bishakamo amikoro bakiyubakira imihanda, mu rwego rwo kunganira Leta.

Icyakora yaba imihanda yubakwa n’abaturage n’iminini yubakwa na Leta, abadepite bagaragaje ko ibibazo ikunze guhuriraho ari ukutagira imiyoboro y’amazi bituma yangirika itamaze kabiri.

Daniel Hakizimana