Perezida Kagame na Tshisekedi baragirana ibiganiro muri Angola

Perezida Paul Kagame na mugenzi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi baragirana ibiganiro muri Angola, bigamije guhosha umwuka mubi umaze iminsi hagati y’ibihugu byombi kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Kamena 2022.

Ni biganiro byatumijwe na Perezida wa Angola, João Lourenço, uyoboye umuryango w’akarere k’ibiyaga bigari (ICGRL), akaba yaranahawe inshingano n’umuryango wa Afurika yunze ubumwe (AU) z’umuhuza mu kibazo cy’umwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na RDC.

Perezida Tshisekedi yageze muri Angola kuri uyu wa Kabiri tariki tariki 5 Kamena 2022.

RDC ishinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23, ariko ni ibirego u Rwanda rutahwemye gutera utwatsi, ahubwo rugashinja umutwe wa Loni uri kugarura amahoro muri RDC, gufatanya n’igisirikare cy’icyo gihugu ndetse n’inyeshyamba za FDLR, gushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Tariki 5 Kamena 2022, Perezida Paul Kagame, yavuze ko imiryango mpuzamahanga n’ibihugu bikomeye ku Isi, byakoze ikosa ryo kumva ko ibibazo bishyamiranije umutwe wa M23 n’igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bigomba gukemurwa n’ingufu za gisirikare nyamara byari bikwiye gushakirwa umuti biciye mu nzira ya politiki.

Ati “Reka nguhe urugero, hari  icyo bita  M23, habaye ibibazo mu mwaka wa 2012. Ibyo bibazo byajemo ibihugu by’ingeri zose, uturere ndetse n’imiryango mpuzamahanga nka Loni, ibihugu binini, ibifite imbaraga bikunze gufata ibyemezo ku ngingo nyinshi. Ariko bakoze ikosa rikomeye n’icyo gihe twarigarutseho, kuko ibibazo nk’ibyo ntabwo bikemurwa n’imbaraga za gisirikare, ntabwo bisaba ibisubizo bya gisirikare, ahubwo bisaba birushijeho ibisubizo bya Politiki.”

Abakuru bibihugu byombi baherukaga guhurira i Nairobi muri Kenya mu nama y’Abakuru b’Ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, higwa ku ishyirwaho ry’umutwe w’ingabo z’uyu muryango, uzoherezwa muri kivu y’amajyaruguru kugarura amahoro, ariko perezida Tshisekedi yavuze ko atifuza ingabo zu Rwanda muri uwo mutwe.

Perezida Kagame yavuze ko kutohereza ingabo zu Rwanda muri uwo mutwe ntacyo bitwaye u Rwanda.

Kimwe mu bitera imirwano n’umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ni ihohoterwa rikorerwa abanye-Congo bavuga ikinyarwanda ndetse hakaba abafite umugambi wo kubohereza mu Rwanda.

Ibi Perezida Kagame nabyo abona hari umuti wabyo ushoboka.

Ati “Kuvuga ko abo baturage ari ab’u Rwanda ni ikosa rikomeye, imyaka yose babaye muri Congo, bazi Congo nk’igihugu cyabo ,ariko nyine hivanzemo n’ibibazo byo gushyiraho imipaka mu gihe cyo hambere mu gihe cy’abakoroni. Rero niba ushaka gusubiza inyuma abo baturage ukabirukana mu gihugu cyabo, ibyiza ni uko wabirukanana n’ubutaka bari batuyeho.”

Muri uyu mwaka wa 2022 nibwo umutwe wa M23 wongeye kubura imirwano ku ngabo za Congo Kinshasa nyuma y’imyaka 12 ikubiswe inshuro gusa.