Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryagabanutse ku kigero cya 47%- Ubushakashatsi

Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango uteza Imbere Uburinganire bw’Umugore n’Umugabo no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina RWAMREK, bwagaragaje ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina no ku mubiri ryagabanutse ku kigero cya 47%, ndetse mu Turere twakozwemo ubu bushakashatsi uburinganire buri ku gipimo gishimishije.

Uturere twakoerewemo ubu bushakashatsi burimo Karongi, Musanze, Nyaruguru na Rwamagana, binyuze muri gahunda ya Bandebereho yakozwe na RWAMREK.

Umuyobozi nshwingwabikorwa w’Umuryango Rwamrek, Rutayisire Fildele, avuga ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina no ku mubiri ryagabanutse ndetse mu turere twakorwemo ubushakashatsi uburinganire buri ku gipimo gishimishije

Yagize ati “Uyu munsi ubushakashatsi twamuritse, buragaragaza ko impinduka zakomeje kubaho, ihohoterwa rikorerwa ku mubiri ryaragabanutse, irishingiye ku gitsina na ryo riragabanuka no ku mutima. Ikindi cyagaragaye ni uko abagabo basigaye bagira uruhare mu kwita ku buzima bw’umugore utwite.”

Iri gabanuka rinabonwa na Ministeri ifite uburinganire n’iterambere ry’umuryango mu nshingano, ariko Minisitiri Prof. Bayisenge Jeannette, asaba ababyeyi kugira uruhare mu  gusigasira indangagaciro z’umuryango.

Yagize ati “Ubushakashatsi bwatanze umusaruro ari mu buryo bwo guhindura imyumvire mu gusangira ibitekerezo, bishingiye kuzamura imibereho y’umuryango mu rugo, mu buryo bwo kurera abana, amakimbirane yaragabanutse. Imbogamizi zihari ni uko gahunda ya bandebereho itaragera mu gihugu hose, ababyeyi dufite uruhare rukomeye rwo kwita ku nshingano z’ababyeyi no gusigasira umuryango.”

Umuyobozi w’Umuryango Promundo wafatanije na Rwamerek muri ubu bushakashatsi, kate Doyle avuga ko bishimira intambwe yatewe nyuma y’imyaka itandatu bakoze ubushakashatsi, kuko imibare y’abahohotrwa yagabanutse.

Ati “Twabonye impinduka mu bijyanye no gufata ibyemezo ku bagore mu miryango yabo, imibereho myiza y’imiryango bijyanye n’uburyo abana bitabwaho bagatanga n’ibitekerezo. Ikindi cyanagaragaye ni uburyo abagore n’abagabo bahuza ibiganiro byazamura imibereho y’imiryango yabo n’ingo zabo. Gahunda twatangije iri kugenda itanga umusaruro ufatika.”

Nubwo ubushakashatsi bugaragaza ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryagabanutse mu ngo, hari abagore bagaragaza ko bagikorerwa ihohoterwa mu ngo zabo, bityo ko inzego zibishinzwe zikwiye gushyira imbaraga mu kwigisha imiryango.

Umwe yagize ati “Twebwe icyo abayobozi bakadukoreye, ni ugufata abagabo bacu bakigishwa, kuko turacyakorerwa ihohoterwa. Reba nka njye ukuntu mba nakubiswe, ihohoterwa turacyarikorerwa.”

Muri 2016 ubushakashatsi bwagaragazaga ko abakorerwa ihohoterwa rishingiye  ku gitsina bagabanutse ku kigero cya  45% .

Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2015 mu turere twa Karongi, Musanze, Nyaruguru na Rwamagana  bwakorewe ku bagabo  bangana na 98% n’abagore 99%.

Muri 2021 abagabo 1003 bangana na 84% nibo bakoreweho ubu bushakashatsi, abagore bo banganaga  n’1021 bihwanye na 85%.

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango igaragaza ko uko imyaka ishira, hari intambwe igenda iterwa, aho hari icyizere ko bizazamuka bikagera no kuri 80%.

AGAHOZO Amiella