Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Dr. Vincent Biruta, yatangaje ko mu nama yahuje abakuru b’ibihugu batatu barimo uw’u Rwanda Paul Kagame, uwa Repubulika Ndemokarasi ya Congo Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo n’umuhuza uw’Angola João Lourenço, irimo ingingo n’ibikorwa bisobanutse ariko nta masezerano yasinywe nta no guhagarika imirwano byasinywe.
Minsitiri Dr. Biruta yanditse kuri twitter ko mu masezerano Perezida Kagame yasinyanye na mugenzi we Tshisekedi i Luanda ari imirongo migari yerekana uko impande bireba zashyira mu bikorwa ibiyakubiyemo kugira ngo ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa DRC gicyemuke mu buryo burambye.
Yanditse ati “ Amasezerano yasinyiwe imbere y’umuhuza ari we Angola yerakane mu buryo busobanutse intego n’ibikoorwa bigomba gukorwa n’inzego ndetse n’abafatanyabikorwa kugira ngo ibibazo bibonerwe umuti.”
Yashimangiye ko “Nta masezerano cyangwa ibyo guhagarika intambara byigeze bisinywa.”
Dr. Biruta avuze ibi nyuma y’iminsi ibiri habaye iyi nama yabereye i Luanda muri Angola, umutwe wa M23 ugahita utangaza ko utari muri ibi biganiro, ivuga ko hasinyiwemo guhagarika imirwano no gusubira inyuma ukava mu bice wigaruruiye bitawureba.