Nta miyoborere myiza, imbaraga dushyira mu iterambere n’amahoro arambye zaba imfabusa –Minisitiri w’Intebe Ngirente

Minisitiri w’intebe Dr. Edouard Ngirente, asanga hatabayeho kwimakaza imiyoborere myiza, mu bihugu byibumbiye mu muryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa, imbaraga n’ubushake bishyirwa mu kwimakaza iterambere n’amahoro birambye muri ibyo bihugu zaba imfabusa.

Ibi umukuru wa Guverinoma yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Nyakanga 2022, ubwo yahagarariga Perezida wa Repubulika Paul Kagame, mu muhango wo  gufungura ku mugaragaro inteko rusange ya  47 y’Inteko zishinga amategeko z’ibihugu bikoresha Igifaransa, iri kubera mu Rwanda, kuva tariki 5 kugeza Ku 9 Nyakanga 2022.

Ibihugu nka Mali, Burkina Faso na Guinea bisanzwe ari ibinyamuryango by’umuryango uhuza ibihugu bikoresha igifaransa, ntabwo bihagarariwe mu ihuriro rya 47 ry’inteko z’ibihugu biri muri uwo muryango  u Rwanda rwakiriye, nyamara ingingo ihatse izindi y’ibiganiro by’abashingamategeko bo mu  bihugu bigize Francophonie, ari ugusuzuma imitegekere y’Isi ariko no  kwitsa cyane ku ruhare rw’intumwa za rubanda mu kwimakaza amahoro arambye.

Icyakora Madamu Donatile Mukabalisa uyobora inteko ishingamatageko y’u Rwanda umutwe w’abadepite, asanga kuganira ku ngingo y’amahoro arambye byibutsa abadepite n’abasenateri bo mu bihugu bigize Francophonie, ko hari umwenda bafitiye ababatoye ngo babahagararire.

Ati “Guhitamo insanganyamatsiko y’ibi biganiro ariyo ‘Imitegekere y’isi n’uruhare rw’inteko zishingamategeko mu  kwimakaza amahoro arambye’ ni amahitamo yakoranywe ubushishozi, kugira ngo twe nk’abahagarariye rubanda dushobore gutekereza neza no kungurana ibitekerezo ku ruhare rw’ingenzi twagira mu kurushaho kwimakaza amahoro n’ituze muri uyu muryango duhuriyemo.”

Yakomeje agira ati “Ku bw’ibyo rero hirya y’ibibazo by’ihariye birebana n’umuryango, iri huriro rizatanga umwanya wihariye kandi ukomeye, kugira ngo dusangire ubunaribonye nk’abahagarariye abaturage baturutse mu mpande zose z’Isi, mu rwego rwo gushaka ibisubizo abadutoye badutegerejeho.”

Perezida w’Ihuriro ry’Inteko zishingamategeko zo mu muryango w’Ibihugu bikoresha igifaransa, akaba na perezida w’inteko ishingamategeko ya Côte d’Ivoire, Bwana Adama Bictogo we yasabye bagenzi be gushyiraho no gutora amategeko akaze, kugira ngo inzitizi ziri kubangamira amahame ya demokarasi no kwishyira ukizina kwa rubanda zibonerwe umuti.

Ati “Ibibazo byo mu nzego zacu n’ibya politiki bigaragarira mu guhirika inzego  zatowe mu buryo bukurikije Demokarasi, twavuga nk’inteko zishinga amategeko ari na rwo rwego rugaragaza ubwisanzure muri Demokarasi, kubera ibyo bibazo bigaragara ko ari inzitizi kuri leta zacu, ndetse ko ku nteko zishingamategeko zacu, tugomba gufata ingamba zo gushyiraho amategeko akomeye, yumvikana kandi ahamye ndetse agatorwa hakurikijwe ugushaka kw’abaturage bacu.”

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr. Edouard Ngirente, wahagarariye Perezida Kagame mu itangizwa ku mugaragaro ry’inteko rusange ya 47 y’Inteko zishinga amategeko z’ibihugu bikoresha Igifaransa u Rwanda rwakiriye, yatanze impuruza ko hatabayeho kwimakaza imiyoborere myiza mu bihugu byibumbiye muri Francophonie, imbaraga n’ubushake bishyirwa mu kwimakaza iterambere n’amahoro birambye muri ibyo bihugu zaba imfabusa.

Ati “Nta buyobozi bwiza, nta nzego zikomeye kandi zidaheza, imbaraga dushyira mu iterambere n’amahoro arambye zaba imfabusa. Ku rundi ruhande ariko Isi yugarijwe n’izindi nzitizi zitari nke, twavuga nk’inzitizi zirebana n’umutekano, ibihungabanya amahoro n’umutekano rusange, nabyo kuri ubu biteye impungenge.   Nk’uko tubizi twese ibihugu byinshi binyamuryango byugarijwe n’icyorezo cy’iterabwoba.”

Abakurikiranira hafi ibibera ku Isi bavuga ko muri iyi myaka ya vuba, Isi muri rusange n’Akarere ka Francophonie by’umwihariko kibasiwe n’uruhurirane rw’ibibazo bitandukanye by’ingutu, birimo ihirikwa ry’ubutegetsi ryahungabanyije inzego mu bihugu byinshi, bigwiriyemo ibyo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Tito DUSABIREMA