Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Ubuyapani: Shinzo wabaye Minisitiri w’intebe yitabye Imana - FLASH RADIO&TV

Ubuyapani: Shinzo wabaye Minisitiri w’intebe yitabye Imana

Shinzo Abe wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani yitabye Imana ku myaka 67 y’amavuko, nyuma yaho umugizi wa nabi amurashe amasasu mu ijosi.

Shinzo yarasiwe mu Mujyi wa Nara ubwo yari ari mu nama.

Shinzo w’imyaka yarasiwe mu Mujyi wa Nara ubwo yari mu bikorwa byo kwamamaza ishyaka rye, mu matora y’abagize inteko ishinga amategeko ateganyijwe ku Cyumweru taliki 10, Nyakanga, 2022.

Ibitangazamakuru bitandukanye byanditse  ko shinzo yarashwe inshuro ebyiri, isasu rimwe rifata ku ruhande rw’ibumoso mu gituza, irindi rifata ku ijosi.

Akimara kuraswa yahise yihutanwa kwa muganga na kajugujugu.

Icyakora Polisi yahise ita muri yombi umugabo w’imyaka 41 witwa Tetsuya Yamagami ukekwaho kurasa Shinzo Abe.

Shinzo abe yabaye w’Intebe kuva mu 2006 kugeza mu 2020 ubwo yeguraga.