Ibihumbi by’abigaragambya bagose ingoro ya perezida Gotabaya Rajapaksa mu murwa mukuru Colombo.
Abigaragambya baturutse mu mpande enye z’igihugu cya Sri Lanka bigaragambirije Colombo basaba Perezida w’iki gihugu kwegura kubera kunanirwa kuzahura ubukungu bw’iki gihugu bugeze aharindimuka.
Iki gihugu kibasiwe cyane no kugwa kw’ifaranga , kubura uburyo bwo gutumiza ibiribwa mu gihugu, ibikomoka kuri peteroli n’imiti.
Ibihumbi by’abarwanya Leta bagendaga mu murwa mukuru bakoresheje imodoka zabo bwite , abandi bakoresha za bus ndetse hari n’abagendaga muri gari ya moshi bazenguruka mu mujyi Colombo..
Ubutegetsi bw’iki gihugu bwagerageje guhagarika abigaragambya ahita bushyiraho amasaha ya Guma mu Rugo buri wa gatanu ariko ntibyaca intege abigaragambya.
Iki gihe cya Guma mu rugo cyamaganwe n’amatsinda arengera uburenganzira bwa muntu ndetse n’amashyaka atavugarumwe n’ubutegetsi.