Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa, wasabye abashoramari kubyaza umusaruro amahirwe y’ubucuruzi ari mubihugu bitandukanye bigize uyu Muryango, kandi ko n’ibibazo by’umutekano mucye biri hamwe na hamwe bibangamira ubuhahirane, hari imbaraga ziri gushyirwa mu biganiro bigamije kugarura amahoro.
Byagarutsweho kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Nyakanga 2022, mu mu biganiro biri kubera i Kigali byahuje abashoramari n’inzego zishinzwe ubucuruzi bo mu bihugu bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa OIF.
Bamwe mu bacuruzi bo mu bihugu bigize Umuryango w’ibikoresha ururimi rw’Igifaransa OIF, bavuga ko hari imbogamizi basanga zibangamira ubucuruzi mu bihugu byinshi bigize uyu muryango, zirimo kugorwa no kugeza ibicuruzwa ku masoko mpuzamhanga, bitewe no kugorwa n’ingendo zo mu kirere, izo kubutaka nizo ku mazi, no kubura igishoro gihagije.
Cyntia Budoromyi ni umushoramari mu Burundi naho Ntoudi Mouyelo- Katoula ashinzwe ishoramari mu Kigo Rwanda Finance LTD.
Budoromyi ati “Icyo twese duhuriyeho, twese dukenera ibikorwaremezo nk’imihanda kugira ngo dutware ibicuruzwa byacu.”
Ntoudi ati “ imbogamizi abashoramari muri Afurika bahura nazo ziri mu byiciro bitatu. Ikiciro cya mbere ni ukubura igishoro gihagije, ikindi ni ubumuenyi bucye mu gukora imishinga myiza, ikindi ni uburyo bwo kwishyurana binyuze mu mabanki.”
Mu biganiro nyunguranabitekerezo byahuje abashoramari n’inzego zishinzwe ubucuruzi mu bihugu bigize umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa OIF , hagamijwe gusangira amakuru y’sihoramari ari mubihugu bitandukanye, Umunyamabanga mukuru wa OIF Madame Louise Mushikiwabo yavuze ko mu bihugu bikoresha igifaransa, usanga buri gihugu gifite umwihariko w’amahirwe y’ishoramari, abikorera bakwiye kubyaza umusaruro.
Avuga kandi ko ari inshigano z’umuryango ayoboye guherekeza urwego rw’abikorera, kugira ngo bafashwe kurenga imbogamizi bahura nazo.
Ati “Mubihugu bitandukanye bya Francophonie, uhasanga umwihariko w’amahirwe y’ishoramari. Nko mubihugu binyamuryango biri mu majyepfo ashyira iburasirazuba bwa AZiya, bateye imbere mu nganda no mu ikoranabuhanga, ubwo rero dusaba abashoramari bo mu bindi bihugu binyamuryango bakeneye ibikoresho byo mu nganda, kujya muri ibyo bice bya aziya.”
Yunzemo ati “Hari n’amahirwe ari mu Rwanda mu bijyanye n’ubuhinzi, dusaba abashoramari bo mu bindi bihugu binyamuryango, gushora imari mu nganda zitunganya umusaruro w’ubuhinzi. Ni inshingano zacu guhuza ibyo bikorwa, no guherekeza abashoramari bacu.”
U Rwanda nk’igihugu kiri mu muryango w’ibihugu bikoresha igifaransa, ruvuga ko hari amahirwe y’ishoramari atandukanye, rwamaze kwereka abashoramari bo mu bihugu bigize uyu muryango.
Beata Habyarimana ni Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda.
Ati “Twashyizeho gahunda zitandukanye za Guverinoma kuburyo byorohereza umuntu uje gucuruza, ari kuba yahagera bitamugoye nko kuba yabona Viza bitamugoye. Undi mwihariko w’u Rwanda, ni ukorehereza abantu gukora ‘business’.”
Nubwo Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa bishaka guteza imbere ubuhariharne, Ibihugu bitari bicye bigize uyu muryango byiganjemo ibya Afurika birangwamo umutekano mucye, ibintu bikoma mu nkora ubuuruzi.
Aganira n’abanyamakuru Umunyambanga mukuru wa OIF Louise Mushikiwabo nawe yagaragaje ko kuba bimwe mu bihugu bigize umuryango ayoboye, birangwamo umutekano mucye ari inziti ikomeye kubucuruzi, icyakora hari imbaraga zigenda zishyirwa mu biganiro bigamije amahoro muri ibyo bihugu.
Ati “Kugira umutekano ni ikintu cy’ingenzi no mu buzima busanzwe, kugira ngo ukore ibikorwa bya buri munsi. Nkatwe nka OIF turi umwe mu miryango igira uruhare mu gushaka uko ahari umutekano mucye waboneka, muri gahunda yacu yo guteza imbere imiyoborere myiza, kuko twe nta ngabo tugira ariko umusanzu wacu dufatanyije n’indi miryango mpuzamahanga nka LONI, ni ukuganira n’ibihugu birangwamo umutekano mucye kandi turabifite byinshi mu muryango wacu nk’ibihugu byo mu gace ka sahel ibyinshi biri mu muryango wacu, kandi ni agace gafite ibibazo by’umutekano mucye bitewe n’iterabwoba.”
Ibiganiro bihuza abashoramari n’inzego zishinzwe ubucuruzi bo mu bihugu bigize umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa OIF, bigaragazwa nk’urubuga rwo gusangiriramo amakuru n’ibitekerezo ku mahirwe y’ubucuruzi ari mu bihugu binyamuaryango.
Iyi ni gahunda yatangijwe n’umunyamabanga mukuru wa OIF Madame Louise Mushikiwabo.
Daniel Hakizimana