Rubavu: Nyiraneza ati: Igitutu nicyo cyatumye nirukanwa, Gitifu ati : Ni amatakirangoyi

Nyiraneza Esperence wari ushinzwe uburezi mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, ntahuza na Gitifu w’uyu murenge  ku cyatumye umutetsi, ahagararira umurenge mu bikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 28, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu mukozi wirukanwe n’Akarere ka Rubavu, ashinjwa gusuzugura ubuyobozi akanga kujya guhagararira umurenge mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 28 jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko yari mu kandi kazi kandi umuyobozi w’Umurenge abizi ndetse bari kumwe.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Flash kuri telefone Nyiraneza, avuga ko umuyobozi w’Umurenge Augustin Murenzi, yamutunguje iyi gahunda akamubwira ko afite akandi kazi atabasha kujyayo, undi amusaba kureba uwo yohereza nawe yohereza umutoza w’intore, usanzwe ari umutetsi mu ishuri Inyemeramihigo.

Uyu muyobozi w’Umurenge avuga ko atariko byagenze, ahubwo yabisuzuguye, ndetse ko ibyo atangaza ari amatakirangoyi.

Madame Nyiraneza mu nyandiko zerekana akazi yiriwemo icyo gihe, harimo izigaragaza ko yiriranwe n’umukuru w’umurenge mu nama y’abakurikirana imyubakire y’amashuri ariwe uri gutanga raporo.

Umunyamakuru yabashije kubona ko uyu wari ushinzwe uburezi mu murenge yanahawe sheki yagombaga kubikuzaho amafranga aha abari mu bikorwa yiriwemo.

Ikindi twamenye ni uko umuyobozi w’Umurenge yaba yari azi neza ko uyu mukozi bivugwa ko akora akazi ko gutekera abanyeshuri ariwe wahagarariye umurenge, kuko amasaha yo kwibuka yari kumwe n’uwo yohereje.

Mu ijwi riri hasi bikekwako icyateje ikibazo muri uyu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 28, Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, ari uko uyu Mbarushimana Jean Claude usanzwe ari umutoza w’Intore n’ubwo umuyobozi w’Umurenge asa n’utabyemera ko ariwe, yaba akomoka mu muryango wagize uruhare muri Jenoside,wanagize uruhare mu kwica bamwe mubo mu muryango w’uwari umushyitsi muri uyu muhango.

Ikigiteye inkeke ku kimenya ni uburyo uyu muhango wabaye tariki 3 Kamena 2022, amakuru yawo ataragenze neza akajya ahagaragara tariki 11 Nyakanga 2022, aribyo uyu mugore ushinzwe uburezi muri Rugerero yita igitutu ku muyobozi we bari kumwe.

Bwana Augustin Murenzi ashimangira ko uyu wari ushinzwe uburezi mu Murenge wa Rugerero, asanzwe agenda biguru ntege muri gahunda zo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibishobora kumvikana ko bwaba atari ubwa mbere, nubwo aya makuru atamenyekanya.

Umunyamakuru wa Flash TV/RADIO, Alphonse Twahirwa, yagiranye ikiganiro n’impande zombi kuri iki kibazo Kanda muri video ukurikire ikiganiro cya Nyiraneza na Murenzi