Abanyeshuri n’ababyeyi barasaba Leta gucura amagambo akoreshwa mu ikoranabuhanga

Bamwe mu banyeshuri n’ababyeyi basaba Leta gushaka inyito z’amagambo akoreshwa mu ikoranabuhanga, kugeza n’ubu yabuze ikinyarwanda cyayo kuko bishobora gutuma ikinyarwanda kinjirirwa cyangwa kigacika burundu.

Umwe mu Banyeshuri baherutse gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri yisumbuye mu ishami ry’ikoranabuhanga, yananiwe gusobanura mu kinyarwanda bimwe mu bikoresho by’ikonamabuhanga bakoresha.

Ntabwo ari umuswa mu ishuri, ahubwo we n’abagenzi be baratunga agatoki minisiteri y’uburezi kunanirwa gushyiraho incabwenge, zishobora gucura amagambo y’ikinyarwanda akoreshwa mu ikoranabuhanga.

Uwitwa Katabarwa Thierry aragira “Ururimi rw’ikinyarwanda ntabwo rumenyerewe mu bigo bya tekiniki hano,  kuko amaterime “Amuga” usanga atamenyerewe, akenshi usanga ari mu cyongereza, mu gifaransa. Rero mu Kinyarwanda ntabwo bimenyerewe, nta nubwo bikunze gukoreshwa mu bigo  by’amashuri, urumva ni imbogamizi niba utazi ibintu mu rurimi rwawe , ururimi gakondo aba ari ikibazo.”

Iki kibazo n’ababyeyi bakomeje kugaragaza ko kibangamye, nk’abanyarwanda batazi indimi z’amahanga, baravuga ko gusobanukirwa gufata mu mutwe no kuvuga aya magambo yo mu ikoranabuhanga bibagora cyane.

Umwe muri bo ati “Urugero nk’izi Telefone ishobora kuba yarakozwe n’umudage cyangwa se umwongereza, yarashyizemo ururimi rwe kubera gushaka kuruteza imbere, mu Rwanda naho hajye hageregezwa gushyira ikoranabuhanga mu Kinyarwanda, kugira ngo urumi rwacu rukomeze kumvikana.”

Barasaba Leta gushyiraho incabwenge zicura amagambo y’ikoranabuganga, kuko bitabaye ibyo  ururimi rw’ikinyarwanda rwazinjirirwa n’izindi ndimi z’amahanga ku buryo mu bihe biri imbere rushobora kuzacika burundu.

Umwe ati “Minisiteri y’Uburezi ibifite mu nshingano, bategure uburyo bagomba kujya bishigisha no gushaka amagambo kuri aba banyeshuri bari inyuma yacu, barimo kwiga tekinike kugira ngo babimenye mu rurimi gakondo”

Ku ruhande rwa Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko n’ubundi abanyeshuri biga mu ndimi z’amahanga, ndetse ko nta kibazo kirimo kuba abanyeshuri n’abaturage, bakomeza kwiga ikoranabuhanga mu ndimi z’amahanga kuko ariho ryaturutse.

Umunyamabaganga wa Leta muri iyi minisiteri Bwana Twagirayezu Gaspard avuga ko n’ubusanzwe ururimi rukura.

Aragira ati “Ururimi rurakura kuko hari amagambo menshi ari mu Kinyarwanda kandi atarahozemo, uko Isi igenda itera imbere niko ayo magambo yandi azagenda ashakirwa ikinyarwanda, ariko kubera ko ikoranabuhanga ryishishwa mu cyongereza kandi aricyo abanyeshuri bigamo, ntekereza ko nta kibazo”

Kugeza ubu amagambo y’ikoranabuganga yamaze kwinjira mu Kinyarwanda ndetse anakoreshwa mu buryo bwemewe.

Gusa ababirebera hafi bagaragaza ko rikomeje kumira indimi gakondo, bitewe n’uko rikomeje guzanwa n’abanyamahanga.

Ntambara Garleon