Ibuka yanyuzwe n’igifungo cyahawe Bucyibaruta kubera uruhare rwe muri Jenoside

Umuryango uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi IBUKA, uravuga ko wanyuzwe n’igifungo k’imyaka 20 cyahawe Laurent Bucyibaruta wahoze ari perefe wa Gikongoro.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Nyakanga 2022, nibwo urukiko rwa Rubanda mu Bufaransa rwahamije Bucyibaruta w’imyaka 78, uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi muri Perefegitura ya Gikongoro yayoboraga.

Laurent Bucyibaruta, ni we Munyarwanda wa mbere wo ku rwego rwo hejuru cyane uburanishirijwe mu Bufaransa kuri jenoside.

Ubusanzwe Bucyibaruta yaburanaga ataha ariko urukiko rwategetse ko ahita afungwa.

Icyakora urukiko rwamuhaye iminsi 10 yo kujuririra igihano yahawe.

Ubushinjacyaha bwari buherutse kumusabira igifungo cya burundu kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari perefegitura ya Gikongoro yayoboraga mu 1994.

Umuryango uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi IBUKA, wabwiye itangazamakuru rya Flash ko wanyuzwe n’igifungo cy’imyaka 20 cyahawe Bucyibaruta nyuma y’igihe yidegembya.

Ahishakiye Naphtal ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka mu Rwanda .

Ati “Muri rusange umuryango Ibuka twakiriye neza icyemezo cyafashwe n’urukiko rwa Rubanda rwo mu gihugu cy’u Bufaransa, aho rwahamije ibyaha bya Jenoside uwari perefe wa Gikongoro Bucyibaruta bakamuha igihano cy’igifungo cy’imyaka 20… ni ubutabera, ni icyemezo cyiza nyuma y’igihe kinini uriya mugabo yidegembya muri kiriya gihugu, abantu basaba ko yashyikirizwa inkikoturashima ko byakozwe, ariko tukanashima ko urubanza rwagenze neza, rukaba rwafashe icyemezo tubona gikwiriye.”

Yongeyeho ko “Bikwiye gutanga n’isomo ku bandi bakihishahisha, abandi batarafatwa, bataragezwa imbere y’inkiko, bakamenya ko ukuri kuzatsinda.”

Imyaka yakatiwe ntabwo ari micye, ni igihano gikwiriye

Ahishakiye Naphtal ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka mu Rwanda yavuze ko igifungo cy’imyaka 20 cyahawe Bucyibaruta Atari gito, igikomeye ari ukuba yahamijwe ibyaha.

Ati “Ntabwo twavuga ko ari micye, igikomeye ni ukuba ibyaha bimuhama. Ikibazo cy’imyaka ni ibintu bishingira mategeko n’uburemere bw’ibihano igihugu iki n’iki gishobora gutanga, ariko mu byukuri imyaka 20 ntabwo twebwe twavuga ko ari micye, ni igihano gikwiriye.”

Itangazamakuru rya Flash ryabajije Ibuka niba Bucyibaruta aramutse ajuriye, igihano kikagabanywa, niba bakomeza kubyishimira, Ahishakiye asubiza ko igihano kidakwiye kuba gito.

Ati “Oya! Oya! Ntabwo gikwiye kuba gito ahubwo dutekereza ko ashobora kujurira kikaba cyanakwiyongera.”

Bucyibaruta ashinjwa kugira uruhare mu nama ziswe iz’umutekano zirimo izo yategetse ko zikorwa cyangwa izo yitabiriye, bivugwa ko zateguriwemo umugambi wo kwica Abatutsi bo mu cyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro.

Ashinjwa kandi gushishikariza Abatutsi bagera ku 50.000, guhungira mu cyahoze ari ishuri ry’imyuga rya Murambi, abizeza ko nibahagera azabaha ubuhungiro, ibiribwa, amazi n’uburinzi nyamara bakaza kuhicirwa.

Ashinjwa no kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe abanyeshuri b’abatutsi barenga 90 bigaga ku ishuri ryisumbuye rya Marie Merci ry’i Kibeho ku wa 7 y’ukwezi kwa gatanu mu 1994, kimwe n’abatutsi biciwe muri Paruwasi ya Cyanika na Kaduha.

Bucyibaruta Laurent yavukiye i Musange mu 1944.

Yabaye Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro kuva ku wa 4 Nyakanga 1992 kugera muri Nyakanga 1994.

Yari umurwanashyaka ukomeye wa MRND, akaba n’umukuru w’interahamwe zishe Abatutsi mu 1994 muri iriya perefegitura.

Yabanje guhungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko mu 1997 ahungira mu Bufaransa aho ari kugeza n’ubu.