U Rwanda rwagaragaje ko kuba rudakora ku Nyanja, rukeneye kuba mu miryango y’ubucuruzi itandukanye kandi ko iyo rwamaze kwinjiramo ruri gukuramo inyungu nyinshi z’Ubukungu.
Ibya byagarutsweho kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Nyakanga 2022, mu biganiro Minisitiri w’ubucuruzi yagiranye na Komisiyo ya Sena y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano.
Abasenateri bagize Komisiyo ya Sena y’Ububanyi n’Amahanga Ubutwererane n’Umutekano, bagize impungenge zo kuba u Rwanda rushobora kuba Isoko ry’Abandi mu miryango y’ubucuruzi rwinjiramo yo mu karere no muri Afurika, ari n’ayo mpamvu batumije Minisiteri y’ubucuruzi n’Inganda ngo isobanura inyungu rukura muri iyo miryango.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Beata Habyarimana, yagaragarije Komisiyo ya Sena y’Ububanyi n’Amahanga Ubutwererane n’Umutekano, ko u Rwanda ari igihugu kidakora ku nyanja, bityo byarugora gukora ubucuruzi mu gihe rutihuje n’ibindi mu miryango y’ubucuruzi itandukanye, yaba iyo mu Karere n’iyo ku rwego rwa Afurika.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yabwiye Abasenateri ko imiryango u Rwanda rwamaze kwinjiramo, ruvanamo inyungu z’ubukungu zitandukanye.
Ati “Kubera ko tudakora ku Nyanja ubwaguke bw’isoko bushoboka, dufite ‘integration’ dufite ibihugu ducuruzanya n’abo. Twebwe imbaraga zacu z’ubucuruzi dukorana n’ibihugu, cyane ko isoko nyarwanda rya miliyoni 13 na 14 ntabwo riba rihagije, kugira ngo uzane za nganda zose twifuza nini, ikindi twavuga ni uko byadufashishije kugabanya iminsi isabwa, mu rwego rwo kwambukiranya imipaka.”
Bamwe mubasenateri bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga Ubutwererane n’Umutekano, basabye ko abikorera bo mu Rwanda barushaho gusobanurirwa inyungu iri mu miryango y’ubucuruzi u Rwanda rurimo, kandi n’inganda z’ibikorerwa imbere mu gihugu byoherezwa mu mahanga, zikangurirwe gukora ibicuruzwa bifite ubuziranenge.
Senateri Dusingizemungu ati “Navuga mpereye nko kuri café de Maraba, cyera yari ifite urwego ruri hejuru, bigeza aho hari makuru numvise ko basigaye babivangavanga, ugasanga café ya Maraba bayivanze n’ibindi ntibigire icyo bitanga.”
Senateri Havugimana ati “Bigeze kumbwira ukuntu ibirayi bya mbere by’Abanyarwanda byageze i Brazaville, bigezeyo barabyanze babyangiye iki? Byagiye mu mifuka kandi bitaronze, mu mifuka imwe ya kilo jana abagore bagiye guhaha basanze birambitse hasi bayarabyang kubera iki? Kubera ko ibirayi biva I Burayi biza bironze, bipfunyitse biri mu dufuka duto tw’ibiro bitanu, uterura uhita ujyana.”
Senateri Evode Uwizeyimana ati “Abacuruzi bakwiye gukomeza gukangurirwa amahirwe ahari, cyane ko usanga rimwe na rimwe badafite amakuru, cyane cyane abantu bakagerageza gukorana na PSF.”
Nubwo u Rwanda hari inyungu rugaragaza rukura mu miryango y’ubucuruzi rubarizwamo yo mu karere no muri Afurika, Minisitiri w’Ubucuruzi Beata Habyarimana, yaragaje ko inzitizi zitari imisoro, ubushake bucye bwa Politiki, na Poltiki zijegajega, ari kimwe mubikoma mu nkokora ubuhahahirane mu mirango y’ubucurizi y’Akarere na Afurika u Rwanda rurimo.
Ati “ Hari abagira ‘political instabilities’(Poltiki zijegajega) ukabona kuba hatarimo umutekano hari icyo bihindura, nk’urugero twari tumaze kugera ku ntera ishimishije na DRC mu gihe cy’umwaka twari dukoranye. Aho twari tumaze gukuba kabiri ubucuruzi twakoranaga nabo, ariko bitewe n’iyi minsi impinduka za Politiki zijegajega ubu biri ‘on hold’ nkavuga nti rero ni ikintu kigenda kibangama nubwo ya masezerano aba agihari, ariko ni ibintu bijyanirana.”
Abarebera ibintu ahirengeye barimo impuguke mu bukungu bagaragaza ko ejo hazaza h’ubucuruzi hari muri Afurika, bitewe n’uko ubwiyongere bw’umubare w’abaturage b’uyu mugabane ari isoko.
Ibihugu bya Afurika bimaze igihe byemeje isoko rusange rya Afurika, ryitezweho koroshya rujya n’uruza rw’ibicuruzwa ku mugabane.
Gusa zimwe mu mbogamizi zituma iri soko ridatangira neza, usibye ubushake bucye bwa Politiki ngo harimo n’abantu bo hanze ya Afurika bashaka kurica intege.
Daniel Hakizimana