Gasanze: Umuhanda umaze imyaka 5 udakorwa, uratuma abahaha ubugari bahabwa ivumbi

Bamwe mu batuye mu mudugudu wa Nyakabungo, mu Kagari ka Gasanze mu Murenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo, baravuga ko bamaze imyaka Itanu, babangamiwe n’umuhanda urimo imikuku, ukadindiza ubucuruzi bwabo, kuko ibicuruzwa byose bijyamo ivumbi, aho usanga nk’uguze ikilo cy’ubugari ajyanamo irobo y’ivumbi.

Ni umuhanda uva kuri kaburimbo ugiye kugera kuri Santere ya Gasanze werekeza induba ku kimoteri, ukizamuka mu isantere urabona amazu y’ubucuruzi n’ayo guturamo akikijwe n’ivumbi ku buryo kureba ibicuruzwa uhagaze hanze bigoranye.

 Amaduka menshi y’ubucuruzi arafunze kuko banyirayo bahombye ku bwo kutabona abakiriya, babagaragariza ko ibicuruzwa byabo bifite umwanda bagahomba.

Ibikamyo bijyanye imyanda ku kimoteri i Nduba bihanyura buri kanya, hagati y’iminota icumi na cumi n’itanu.

Si aba baturage babangamirwa n’iri vumbi kuko n’umugenzi uhanyuze  yicaye kuri moto, agera muri metero icumi yabaye ivumbi gusa gusa.

Bamwe mu batuye n’abacururiza muri aka gace baganiriye n’itangazamakuru rya Flash, baravuga ko babangamiwe n’uyu muhanda,

Aba bashimangira ko iri vumbi ribagiraho ingaruko zitadukanye zirimo indwara y’ubuhumekero, yewe ngo nta n’iyo wanitse imyenda wayimeshe bisa nkaho ntacyo wakoze.

Umwe mu bahatuye yagize ati “Umwanda mbere na mbere! Ni ukuvuga ngo nk’ibintu biribwa ntibishobora gucururizwa hano. Amakamyo yose ajyanye imyanda yerekeza i Nduba mu kimoteri ni aha anyura, abana bacu barwaye indwara z’ubuhumekero kubera iri vumbi. Turasaba nibagerageze badukorere umuhanda.”

Umwe mu batwara abagenzi ku igare muri aka gace yagize ati “Nta mugenzi wagutega akubwira ko usa nabi, wambaye nabi, kandi byatewe n’ivumbi bukaba bwakwira nta mugenzi urabona.”

Umwe mu bahacururiza ati “Nkatwe ducuruza ntibatugirira icyizere kuko umukiriya aza kugura ikilo cy’ifu, ariko irobo ugasanga ni umucanga wuzuyemo gusa. Nibadukorere umuhanda kuko turi guhura n’igihombo gikabije.’’

Iki kibazo si gishya mu buyobozi bw’Umurenge wa Nduba.

 Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge, Nibagwire Jeanne, avuga ko bakizi ndetse ko uyu muhanda uzatangira gukorwa mu mpera z’iki cyumweru.

Yagize ati“Umuhanda abatekinisiye barawupimye. Ku rwego rw’umujyi ikibazo kirazwi, uratangira gukorwa mu mpera z’iki cyumweru.”

Abatuye mu murenge wa Nduba bavuga ko iki kibazo bakigejeje mu buyobozi guhera mu mwaka wa 2017, ariko nta gisubizo kirambye barahabwa kuko buri gihe bahora bizezwa ko bazawukorerwa, aba bashimangira ko ubuyobozi bwohereza n’abashinzwe kuwufatira ibipimo, ariko bikaba iby’ubusa.

Agahozo Amiella